Local Defense basabwe kurushaho kurinda umutekano

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 3 Mata 2013 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Polisi y’igihugu yasabye urwego rurinda umutekano mu baturage mu gihugu hose, Local Defence, kurushaho gufasha Polisi kimwe n’izindi nzego z’umutekano kurwanya no gukumira ikintu icyo aricyo cyose cyawubangamira.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije, DIGP Nsabimana Stanley nk’uko urubuga rwayo rwabitangaje, yongeye kwibutsa abahagaririye Local Defense b’Uturere twose tw’Igihugu kuzuza inshingano zabo zo kurinda umutekano mu midugudu ndetse no ku rwego rw’ utugari, mu mahugurwa (...)

Polisi y’igihugu yasabye urwego rurinda umutekano mu baturage mu gihugu hose, Local Defence, kurushaho gufasha Polisi kimwe n’izindi nzego z’umutekano kurwanya no gukumira ikintu icyo aricyo cyose cyawubangamira.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije, DIGP Nsabimana Stanley nk’uko urubuga rwayo rwabitangaje, yongeye kwibutsa abahagaririye Local Defense b’Uturere twose tw’Igihugu kuzuza inshingano zabo zo kurinda umutekano mu midugudu ndetse no ku rwego rw’ utugari, mu mahugurwa barimo ku Kicaro gikuru cya Polisi.

DIGP Nsabimana yabasabye kujya bakomeza kwihugura, gushyira imbaraga mu bikorwa byose bigamije kurwanya ibyaha ndetse no kugira umuco wo guhanahana amakuru kugihe kugirango ibyaha bibashe kurwanywa bityo umutekano ubashe kubungabungwa neza.

Mufuruki Fred, umuyobozi muri Minisiteri y’ Ubutegetsi bw’ Igihugu, yibukije ba Local defense kuba intanga rugero mu kazi bakora, bubahiriza amategeko abagenga.

Urwego rw’abarinda umutekano “Local Defense” ni rumwe mu nzego z’umutekano zifashishwa mu kurinda umutekano harwanywa ibyaha, banahanahana amakuru n’izindi nzego z’umutekano, babarirwa mu gihugu hose ku bihumbi 14.

Polisi y'u Rwanda imaze guhugura ba Local Defense

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza