Umuryango w’Abibumbye ubinyujije mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri iki Cyumweru, uragaragaza ko wishimiye imigendekere ndetse na byinshi mu byagezweho n’inkiko Gacaca.
Inkiko Gacaca zigiye gusoza imirimo yazo ku mugaragaro ku rwego rw’igihugu nyuma yo kuburanisha imanza zirenga miliyoni 1.9 mu gihe cy’imyaka 10 izi nkiko zari zimaze. Umuhango nyirizina wo gusoza imirimo y’Inkiko Gacaca uteganijwe kuri uyu wa mbere tariki 18 Kamena 2012.
Inkiko Gacaca zashyizweho kuva muri 2002 zigamije kugaragaza abarenganijwe ndetse n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ikindi kandi izi nkiko zagombaga gufasha ubutabera guca imanza kuko umubare w’abari muri za gereza icyo gihe wari munini cyane birenze ubushobozi bw’abacamanza.
Loni iragira iti : ”Gacaca ntiyatumye habaho amahoro, ubwumvikane ubumwe n’ubwiyunge byonyine gusa, ahubwo Gacaca yafashije ubucamanza no kugabanya umubare munini w’abari buzuye muri za gereza”.
Binyuze mu gashami ka Loni gashinzwe iterambere, Gacaca yatewe inkunga ya miliyoni 1.6 z’amadorali y’Amerika, ibinyujije mu mahugurwa ku nyangamugayo, kugura ibitabo bisobanura amategeko, ubuvugizi, ndetse no kwandika ibitabo bivuga uko Gacaca yagenze n’umumaro yagize mu Rwanda.
Helen Clark Umuyobozi w’ishami ka Loni rishinzwe iterambere yagize ati : “Ni ingenzi cyane kuzirikana isomo ryavuye muri Gacaca imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga”. Yongeraho ati : “ Muri gacaca hari n’andi mateka yagiye akusanywa kandi nayo ntakwiriye kuzazimira na gato.”
Imanza zingana na 25% Loni yemeza ko zaciwe mu buryo bukurikije amategeko, kandi kuba abahamwe n’ibyaha barahawe ibihano byo gukora imirimo ifitiye igiguhu akamaro, ngo byatumye biyumva muri rubanda.
Nk’uko tubikesha itangazo ryashyizwe ahagaragara na Loni, ngo nubwo rero Umuryango w’Abibumbye ushyiraho inkiko mpuzamahanga ngo zicire abantu imanza, ntijya yirengagiza inkiko ziyoborwa n’abaturage nka Gacaca, kuko zunganira ziriya nkiko mpuzamahanga.
Iryo tangazo rigira riti : “Inkiko Gacaca zatumye habaho ubumwe n’ubwiyunge, umusingi w’amahoro, ndetse no kwagura ubutabera”.
Kubwa Loni, Gacaca yatumye abaturage bose bamenya ukuri ku byabaye, bamenya ko uwahemutse yahanwe kandi ko uwahemukiwe yahawe ubutabera, ndetse zatumye habaho ubwiyunge. Bityo rero Loni isanga Inkiko Gacaca zarahaye imbaraga amategeko, cyane ko inkiko zisa na gacaca zagiye zikoreshwa mu myaka y’ 1980 aho bifuzaga kumenya ukuri ku byabaye mu ntambara zitandukanye zabaye ku Isi.
Iryo tangazo dukesha Umuryango w’Abibumbye rivuga ko kenshi izi nkiko zabaga zigendereye kwemerera buri muturage kugira icyo avuga kuri Leta zategekeshaga igitugu zabaga zimaze guhirima, cyane muri Amerika y’Amajyepfo nko mu gihugu cya Argentine, no muri Chilie.
Kugeza ubu inkiko zisa na Gacaca zimaze gukorera mu bihugu birenga 30 ku Isi, kandi ukuri n’ubwiyunge nibyo biba bigamijwe ndetse ngo bigerwaho.
Umuryango w’Abibumbye mu itangazo ryawo wakomeje ugira uti : ”Ibikorwa by’Inkiko Gacaca ni uguca imanza, gushaka ukuri n’ubwiyunge, gusana, guhindura imikorere n’imitekerereze, no guha umwanya Leta ngo itange inama. Buri ntambwe muri izi irakenewe kugirango intego ya Gacaca igerwe ho.”
Helen Clark uyobora agashami ka Loni gashinzwe iterambere ku isi yakomeje agira ati : “Aho icyicaro cya Gacaca gikuru kiri I Kigali hazaba nk’ububibiko bukuru bw’ibigaragaza ubwicanyi bwabaye mu Rwanda, kandi si ku banyarwanda gusa kuko n’abanyamahanga bazamenya ibyabaye bitewe n’ubu bubiko”, ati : “Rero umuntu wese uzajya abona ukuri kw’ibyabaye, bityo azajya aharanira ko bitasubira”.
Hejuru ku ifoto :
Helen Clark, Umuyobozi w’agashami ka Loni gashinzwe iterambere
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Kamonyi : Umukecuru w’imyaka 71 yishwe n’uwo abereye mukase
20.05.2013 |
|
Ngoma : Hibutswe Abatutsi bajugunywe mu mazi
20.05.2013 |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |