IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Lt Col Rugigana Rugemangabo yakatiwe igifungo cy’imyaka 9


Yanditswe kuya 25-07-2012 - Saa 17:06' na René Anthère Rwanyange

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Nyakanga 2012, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, aho rukorera i Kanombe, rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwa Gisirikare buregamo Lt Col. Rugigana Rugemangabo, maze rumukatira gufungwa imyaka icyenda, agatanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi 100, n’amagarama y’Urukiko angana n’amafaranga ibihumbi makumyabiri.

Hari mu ma saa sita, ubwo Lt Col Rugigana Rugemangabo, yagezwaga mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare, yambaye imyenda ya Gisirikare. Inteko y’Urukiko igitegerejwe umuburanyi yaganiraga n’umwunganira mu rubanza, Me Butera Geoffrey. Hafi saa sita n’igice abacamanza banjiye, batangira gusoma uko urubanza rwabereye mu muhezo rwagenze.

Urubanza ubushinjacyaha bwa gisirikare bwaregagamo Lt Col Rugigana Rugemangabo, rwageze mu rukiko bwa mbere kuwa 24 Ukwakira 2011, ruhabwa No RP 005/011/HCM, rurakirwa, iburanisha rya mbere riba kuwa 28 Ugushyingo 2011, rusubukurwa kuwa 2 Ukuboza 2011, na bwo rwarasubikwa, kuko hari hagikorwa iperereza mu rwego rwo gukusanya ibimenyetso, humvwa n’abatangabuhamya. Urubanza rwahise rutangira kuburanishwa mu muhezo.

Hasomwa imyanzuro y’urubanza rwabaye mu muhezo, ibyo Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwashinjaga Lt Col. Rugigana Rugemangabo, ndetse n’ubuhamya bwatanzwe n’abavugaga ko bazi imigambi ya Lt Col Rugigana Rugemangabo, byose ngo yarabihakanye, avuga ko ibyo aregwa ari ibihimbano kandi n’abatangabuhamya batagomba kugirirwa icyizere, batakwemerwa nk’abatangabuhamya.

Urukiko rumaze kumva impande zombi mu muhezo, kuri uyu wa Gatatu rwasomewe urubanza mu ruhame ; mu byaha aregwa Lt Col Rugigana Rugemangabo yahamwe na bibiri muri bitatu, ari byo ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi hakoreshejwe intambara ; no gukwirakwiza ibihuha agamije guteza imvururu cyangwa imidugararo yangisha abaturage ubutegetsi, ibi yabihanishijwe ibihano bisumba ibindi biteganywa n’amategeko. Icyaha kitamuhamye ni icyo gukwirakwiza intwaro no gukorana na FDLR.

Me Butera Geoffrey wunganira Lt Col Rugigana Rugemangabo, yatangaije IGIHE ko bishimiye imikirize y’urubanza ariko bajuririye igihano bahawe kuko ari kirekire.

Umuvugizi w’Igisirakare cy’u Rwanda, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, yatangarije IGIHE ko bashima ubutabera kuko bwakoze akazi kabwo, ariko bajuririra icyemezo cy’Urukiko kuko igihano bahaye Lt Col Rigigana Rugemangabo ari gito ukurikije ibyo aregwa.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwari bwasabiye Lt Col Rugigana Rugemangabo gufungwa burundu. Uru rubanza rwatangiye kuburanwa mu mizi muri Mutarama 2012, rusozwa kuwa 26 Kamena, rusomwa kuri uyu wa 25 Nyakanga.

IBITEKEREZO
imyaka yamaze mu ishyamba arwana uhereye za uganda no mu rwanda niyo bamuhembye kujya mu gihome. ewana iyo cadeau bamuhembye ni hatali
Musubize26.07.2012 saa 12:11
nicky
Ko mbona areba nk'utazi ibyo bamurega se bahu ?imyaka 9 n'imyinshi ku byaha bibiri.
Musubize26.07.2012 saa 08:32
Egooooo
Ntampamvu yogutanga coment kuko ziranyongwa ngi barashaka izvuga ibyo bo bashaka ehhh.
Musubize26.07.2012 saa 06:09
ooo
Abanyonzi ba comments.com
Musubize26.07.2012 saa 05:27
Kamana
niyjhanagane Imana imuri inyuma
Musubize26.07.2012 saa 02:40
Mujyanama
uyu mugabo ararebana imbabazi disi yooooo pole.
Musubize26.07.2012 saa 01:59
cece
Pole sana ,Imana idakoresha amarangamutima na kamere nkiyabantu izagaragaza ukuri umunsi wo guca amateka umuryango wawe twifatikanije nawo muri ibi bihe bibi murimo . PNK
Musubize26.07.2012 saa 01:28
MB
None se ko mutatubwiye icyo itegeko riteganya ku muntu wahamwe na ibyo byaha ? Nasaba ariko ko umuntu nk'uwo ugambanira igihugu aburanishwa mu ruhame tukajya tumenya ukuri nyako kuko n'ubwo muturebera natwe biratureba kuko aritwe abaturage tubihomberamo kubarusha mwebwe ba Afande. Naho mu muhezo rwose bituma hazamo doute ! None se kuki uwibye bamushyira hariya tukamubona akanavuga twumva ?
Musubize26.07.2012 saa 00:43
mbarimo jean
uko munyonga comments z'abantu mumenye ko ariko mubirukana ku rubuga rwanyu ,muzikangura arimwe musigaye mwandika inkuru mukanayisoma
Musubize26.07.2012 saa 00:18
hakiza
yeah ! bazajya biyandikira bazisomere bonyine nibakomeza gutyo
27.07.2012 saa 06:45
rob
Hakiza njye mbona hari manque de professionalisme ku banyamakuru biyi site y' igihe.com urugero banyongeye coment ziranga3 kuri ino nkuru nyamara reba iriya iri hasi ivugango : MURABESHYA AZAYIRANGIZA TUGEZE IKIGALI Please ubu navuze bibi muri coment zanjye mwanyinze kuruta uriya uvuga iby'intambara.sha sinzongera gutaigihe cyanjye ngo ndasoma inkuru zanyu kuko ntankuru itagira coment cyngwa iy inerface ya coment muzayikureho.
29.07.2012 saa 10:26
ndagije Peter
turashima ubutabera bwurwanda rwose ko umuco mubi wo kudahana bwawuranduranye imizi abanyabyaha nkaba nibahanwe bibere isomo nabandi nkabo bashaka gusenya ibyiza abanyarwanda twagezeho.
Musubize25.07.2012 saa 23:46
shaban
Niba uyu akatiwe 9, Ingabire azakatirwa ingahe ?
Musubize25.07.2012 saa 15:55
Sinzoyiheba
ubajije ikibazo kiza !
27.07.2012 saa 06:43
rob
That is human/rwandan justice. Gusa nya nibaza ari nk,Imana ica imanza zo ku izi -kuko yo isoma mu mitima- uko byatugendekera. Fora ababanza mu muriro utazima !! Twisengere gusa !
Musubize25.07.2012 saa 14:27
clet
@ngabo steven : hahahahh uri ikibwa guisa !!!!
Musubize25.07.2012 saa 12:48
mugabo
Uyu mugabo ko areba nk'uteye impuhwe ?
Musubize25.07.2012 saa 12:15
R
Uhagarariye ubushinjacyaha aramenye ko ejo ariwe
Musubize25.07.2012 saa 12:10
Bosco
ARIKO RWOSE MWAKWIHANGANIYE UYU MUGABO KO NTARIBI RYE ?
Musubize25.07.2012 saa 12:04
kamana
Kamana nanjye ntyo Kabisa uyu mugabo ntaribi rye nibamureke yisubirire mubibondo bye byongere binezezwe no kuba biri iruhande rwa Momy na Dadi nahundundi ibi byazabagaruka.imyaka icyenda Please.
31.07.2012 saa 13:17
kamanawundi
Ihangane mutama, erega ubundi gereza ni iy'abagabo ntihafungwa imbwa ! Abantu bamaze kuruha gutanga comments, ubanza urubuga rwacu rusigaye ruzinyonga rutishingiye !
Musubize25.07.2012 saa 11:49
Mutama
afande Rugigana tumuzihio ubushishozi nubwitonzi,hashimwe ubutabera bwo bwagerageje gushyira mugaciro, gusa imyaka 9 nimyinshi nibamurekure , agaruke akorere igihugu nkabandi.
Musubize25.07.2012 saa 11:29
kabwana
akarengane.com POLE NTAKUNDI BYAGENDA.
Musubize25.07.2012 saa 11:24
haguma
@Ngabo ; sana
26.07.2012 saa 02:35
kk
Rahira Data ! Ngaha aho nibereye. Ndabona abandi barya abana babo nanjye ndaho ndi Bakame. Ugize ngo iki Baka ? Ngize ngo ndabona u Rwanda rutemba amata n'ubuki, iterambere rikataje !
Musubize25.07.2012 saa 11:12
Ngabo Steven
steven sinarinzi ko mu rwanda hari abahanga nkawe pe !!!!!
26.07.2012 saa 02:29
@@@
Steven, sinarinzi ko mu Rwanda hari abanyamatiku nkawe pe !
26.07.2012 saa 03:00
Sangwa
@Steven,genda uri umuhanga !nizere ko those who are involved muri runo rubanza bagutahuye !
26.07.2012 saa 23:42
rwanda
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!