M23, Umuturanyi udasabana amazi n’u Rwanda

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 26 Ugushyingo 2012 saa 10:01
Yasuwe :
0 0

Mu gihe kuva tariki ya 20 Ugushyingo uyu mwaka wa 2012 u Rwanda rwabonye umuturanyi mushya ari we M23, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Rwanda Musoni James aratangaza ko n’ubwo M23 ari umuturanyi w’u Rwanda rudateze na rimwe kuzagirana umubano n’uyu mutwe wigometse ku butegetsi bwa Leta ya Congo Kinshasa.
Asubiza ku kibazo cy’uko u Rwanda rwiteguye kubana na M23 Umu kiganiro n’abanyamakuru mu Karere ka Rubavu ku wa 22 Ugushyingo 2012, Minisitiri Musoni, yagize ati ”Kubana se? Icya mbere (...)

Mu gihe kuva tariki ya 20 Ugushyingo uyu mwaka wa 2012 u Rwanda rwabonye umuturanyi mushya ari we M23, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Rwanda Musoni James aratangaza ko n’ubwo M23 ari umuturanyi w’u Rwanda rudateze na rimwe kuzagirana umubano n’uyu mutwe wigometse ku butegetsi bwa Leta ya Congo Kinshasa.

Asubiza ku kibazo cy’uko u Rwanda rwiteguye kubana na M23 Umu kiganiro n’abanyamakuru mu Karere ka Rubavu ku wa 22 Ugushyingo 2012, Minisitiri Musoni, yagize ati ”Kubana se? Icya mbere ni uko twe tutazabatera, na bo turizera ku batazadutera; kandi abaturage bari mu gice bagenzura baza guhahira mu Rwanda nk’uko basanzwe ntacyo tuzabakoraho, ariko kuvugana na bo, gushyikirana na bo, gukorana amanama na bo ibyo ntabyo duteganya.”

Mu nama Minisitiri Musoni yagiranye n’abayobozi bo mu Karere ka Rubavu kuva ku rwego rw’umudugudu, hafatiwemo imyanzuro irebana n’ubuhahirane na Congo mu gice kigenzurwa na M23.

Imwe muri iyo myanzuro ni uko abaturage bazakomeza guhahirana bisanzwe bakoresheje impapuro z’inzira zemewe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hakaba kandi hagomba kubahirizwa amasaha yari yarashyinzweho na Leta ya Congo yo kwinjira no gusohoka mu gihugu; imipaka igomba gufungurwa saa kumi n’ebyiri za mu gitondo igafunga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ikindi ni uko ababyeyi bafite abana b’abarwanyi muri FDLR na bo bakanguriwe kubashishikariza gutaha bakitandukanya n’uyu mutwe urwanya Leta y’u Rwanda ubarizwa mu mashyamba ya Congo.

Izi ngamba zo kwigengesera mu buhahirane hagati y’u Rwanda na Congo mu gice kibarizwamo M23, zije nyuma y’aho uyu mutwe wigaruriye Goma, Umurwa Mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru, hari ku itariki ya 20 Ugushyingo uyu mwaka.

U Rwanda n’ubwo rutahwemye gushinjwa mu byegeranyo bitandukanye ko rufasha uyu mutwe w’abarwanyi, na rwo rwakomeje gutsemba ko nta bufasha ubwo ari bwo bwose ruha uyu mutwe, ndetse ko nta n’imishyikirano rugirana na wo.

Umva uko Minisitiri Musoni yavivuze:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza