IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda
M23 yafashe umupaka uhuza u Rwanda na Congo

M23 yafashe umupaka uhuza u Rwanda na Congo


Yanditswe kuya 20-11-2012 - Saa 12:30' na Olivier Muhirwa

Nyuma y’imirwano ikomeye imaze iminsi ishyamiranyije ingabo za Leta ya Congo, kuri ubu amakuru atugeraho ni uko M23 imaze gufata Umupaka uhuza u Rwanda na Congo ikaba yahakuye ingabo za FRDC.

Ni nyuma y’aho kuri uyu wa Kabiri habaye imirwano ikomeye yabereye kuri Mont Goma ndetse no ku kibuga cy’indege cy’iGoma, bikaza kurangira ingabo za M23 zibashije kuhakura ingabo za Leta ya Congo.

Umwe mu banyamakuru uri ku mupaka uhuza Goma na Rubavu wa Petite Barière, amaze kudutandariza ko ubu uwo mupaka ugenzurwa n’abarwanyi ba M23, kuko ingabo za Congo zahunze. Haba M23 cyangwa Ingabo za Congo ntacyo baratangaza kuri aya makuru.

Amakuru turakomeza kuyabakurikiranira.

Foto:Albert R.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO