IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Manibaho n’Ubuyobozi ntibavuga rumwe ku isenyerwa rye


Yanditswe kuya 7-06-2012 - Saa 11:12' na Abdou Nyampeta

Mu Mudugudu wa Bwiza, Akagari ka Nzove, Umurenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, haravugwa umugabo Maniraho Jules wasenyewe inzu ye n’ubuyobozi bw’Akagari . Ibyo byabaye ku itariki ya 6 kamena 2012 bikorwa n’Umuyobozi w’Akagari, Hakizayezu Olivier, Ubuyobozi ariko bwo buvuga ko bwakurikije amategeko mu isenywa ry’iyi nzu.

Mu kiganiro na IGIHE Manibaho Jules avuga ko atiyumvisha ukuntu yabuzwa gusana inzu ye igiye kugwa nyamara kandi ubuyobozi bw’Akarere bwaramuhaye icyemezo kibimuhera uburenganzira (icyemezo No 4310/gus/of/09 cyo ku wa 22/03/2012).

Mu ibaruwa yandikiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge asaba kurenganurwa, Manibaho Jules, yibukije ko yemerewe gusana inzu ishaje, kubuka ubwiherero ndetse n’ubwiyuhagiriro. Icyemezo kivuga ko agomba kubakisha ibikoresho byemera kandi ko atagomba kwongera ubugari bw’inzu. We akaba avuga ko ibyo byose yabyubahirije, ariko atangazwa no kubona hari abandi biyubakira mu kajagari ntibakorweho nyamara we wujuje ibyangombwa agasenyerwa.

Ibyo ariko siko ubuyobozi bwibanze bubibona. Hakizayezu Olivier, Umuyobozi w’Akagari ka Nzove, avuga ko Manibaho Jules atakoze ibyo yemerewe, ko ahubwo yanyuranije n’icyemezo yahawe kuko yemerewe gutera igishahuro ku nzu, we aho gukora atyo ahitamo kujijisha yubakira inzu inyuma y’iyindi agamije kuzasenya iy’imbere. Akomeza avuga ko ubwo umutekinisiye wamusuye, yamuhaye icyemezo abona ko gutera igishahuro bishiboka.

Ibyo Manibaho Jules siko abivuga. Yemeza ko nta kuntu watera igishahuro ku nkuta zasenyutse, ko agomba kubanza kuzisana.

Twashatse kumenya icyo Umurenge wa Kinyinya ubivugaho, Umuyobozi wawo ntiyabasha kuvugana natwe kuri telefoni igendanwa.

Ngiyi inzu yasenywe/Foto:Maniriho

Foto:Maniriho

IBITEKEREZO
uriya muntu yazize gukurikiza amategeko yakarere ntiyamenya ko bariya bamusenyeye bakeneye pour boire cg umuti wikaramu none se buriya turaganahe niba hari abayobozi bakirenganya rubanda en plus mumurwa wu Rwanda akarere kamurenganure kuko hariya hariyo amazu menshi yubatswe ashobora kuba nta byangombwa uretse wenda amazi yikaramu ahaaaaaaaaaaaa ni aha nyagasani
Musubize9.06.2012 saa 15:59
niyomwiza martin
uriya mugabo ni ntwali cyane kuba iriyanzu yarayishakiye ibyangombwa byo gusana .kandi iyo iza kuba ibamo abantu inzu imeze kuriya,ikazagwira abantu abo bayobozi nibobambere basaba ubufasha hazanwa amamashini atwara amafaranga nibindi.kwirinda biruta kwivuza. uwo mugabo niyari gusanira kubyariwe numuswa kandi ikibabaje uriya muyobozi wa kagari iyo aza kugira icyo amuha yali kumureka.aha !! ikindi kandi gusenya niko gukemura ikibazo.ahubwo mbona leta iyo isenyeye umuturage iba iteje ubukene uwomuturage aho
Musubize9.06.2012 saa 04:31
jls
Yewe Hakizayezu Olivier na Maniraho bafite icyo bapfa buriya Olivier haricyo abura
Musubize9.06.2012 saa 03:31
U.P.E
Amakuru atugeraho aturuka mu Murenge wa Kanyinya nuko umuyobozi w'Akagali afatanyije na agronome w'umurenge bananiwe gukemura ikibazo cya Manibaho Jules,abaturage benshi cyane bagiye kureba uko iyo nzu yasenywe bose bemeza ko Manibaho Jules yarenganye ariko umukuru w'umurenge yaruciye ararumira kuko abaturage bamwamaganye bikomeye.
Musubize8.06.2012 saa 12:06
Gasasira
Ese burya no gutera igishahuru kunzu yawe ugomba usaba icyangombwa. Abajura baratomboye gupfumura inzu ntibizongera kubagora
Musubize8.06.2012 saa 07:06
Hi
Dukurikije ibiri muri uru Rwanda, abakene akacu kashobotse pe !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Musubize8.06.2012 saa 07:01
Nene
iyo amuha akantu amahoro yari guhinda
Musubize8.06.2012 saa 05:03
rwangombwa
ariko ubuyobozi namwe mujye mushyira mugaciro ko mureba iriya nzu ukuntu imeze nuko isa murabona ikwiye guterwa igishahuro kihe yaraboze ni ibiti ejo ishobora kugwira umuntu umuswa wamaze kurya biriya biti nubundi irahengamye iteye isoni none se muragirango agire ate ahubwo ni intwari umuntu ugerageza gushaka amatafari nkariya mwarangiza mukaba mumubwira ngo natere igishahuro ubwo koko mwe ntabwo mukabya nukuri Nyakubahwa Perezida wacu dukunda cyane niba mujya mubona umwanya mugasoma igihe mundebere iriya nzu ubuyobozi bushaka ko Maniraho ariwe nyirayo maze mumurenganure kuko mbona umukuru w'akarere cg nuwumujyi basa nababyirengagije
Musubize8.06.2012 saa 02:16
agaciro
Ubundi ntabwo abayobozi b'utugari bari bakwiye guhabwa uburenganzira bwo gusenya, budahawe itegeko n'Akarere kugira ngo bigaragare ko inzego zose zabigiyeho inama. Kuko nk'uko uyu nyir'inzu abivuga, ntabwo yari gutera igishahuro hejuru y'ibicanga byashaje yagombaga kubanza kubikuraho, agasana imbingo, agatera ikindi cyondo akabona gushyiraho igishahuro. Ubu se nibasanga yarenganye harya ninde umwubakira inzu ? Ni akagari cyangwa ni uyu muyobozi wayisenye ? Kuvuga gusa ko arenganye ntibihagije, ubuyobozi bukore ibishoboka bumusubize inzu ye n'impozamarira kandi vuba !
Musubize8.06.2012 saa 01:37
Kamaro
murasebya our President uharanira ko buri wese yabaho nrza mu Rwamubyye ariko bamwe muri twe tukarenganyana kubera inda nini
Musubize8.06.2012 saa 01:29
baba
Njye rero iyo mbonye nattaqua abayobozi bakuru, ubu muhugiye mubiki ? Ayo mafranga mwirirwa mwambutsa igihugu ngo muracururiza hanze muhombya igihugu ntimwakubatse appartements abaturage bagaturamo ! Biriya ni ukwikunda umushahara wose hanze ibibatunga za mission na indemnites mwarangiza ngo babongeze imishahara murababaje gusa, nuko muyisaba uwabashizeho iyaba ari umuturage wabatoye ntiyari kuzongera ! None se igihugu ni icyande ?
Musubize8.06.2012 saa 01:27
Rwangombwa
Tuzajya twirirwa turirimba ngo RUSWA yracitse mu Rwanda, kandi inzego zibanze zaramunzwe niyo RUSWA ? Ese iyi siyo RUSWA MBI cyane no kurusha iriya yo kunyereza umutungo wa Leta kubera ingaruka kumuturage ? - Ikigaragara nuko mu RWANDA, dutinya ikitugaragaza hanze mubaterankunga, ariko iyo iyo yo munzego zibanze, tukayihishira. - Kandi iriho pe, ndetse irazwi na buri wese, kuva kuwo hasi ukagera kuwo hejuru, no kuva i KIGALI, ukagera mumudugudu muto cyane w'icyaro. - Iyo umuyobozi bitewe nuko ntacyo yahawe, yitwaza ngo arubahiriza amategeko akajya GUSENYERA umuturage urimwo gusahaka kwiteza imbere, ese, hasigaye haraje igitabo CYAMATEGEKO YO GUSENYA ? Icyo se nikihe ? - RUSWA zose nizimwe lero, duhagurukire kiyirwanya hose aho igaragra, abo bayobozi ntibagomba kwitwazako badahembwa ngo bihe kuzengereza abaturage.
Musubize7.06.2012 saa 23:13
jean kageyo
Inzu basenya nahano ntaho zitaba mpereye aho nzi France, Usa rwose zirahari gusa politike ya France yubaka amazu umuturage akajyamo akajya yishyura iyo nta bushobozi afite ubuyobozi bufasha umuntu kwishyura arko bitavuze ko muri France ugeze za Marsielle utatangazwa n, amazu wahasanga rero uwo muntu akwiye gukomeza kubaka kandi hakishyurwa ibyangijwe n, ababikoze kandi ndabingize kuko ntahandi yakubaka kandi umuntu wese arya uko ashoboye , nkubu hari aho bita Guyane leta ya France yahabonye petrole arko abaturage banze ko icukurwa kubera impamvu nyinshi bitaye cyane kugaciro k ibinyabuzima bihaturiye ; systeme ecokbiodegradation sinzi uko nabyita mu kinyarwanda gusa uwo akeneye droit ye
Musubize7.06.2012 saa 23:07
######
UYU MUYOBOZI NTAKINTU YAHAWE NIYO MPAMVU YAHISEMO KUMUSENYERA.
Musubize7.06.2012 saa 20:24
KNYONI
Seif, nagiye ku Kagari i Nyarugenge, ariko hashize igihe, njyanye courrier planton wacu yari ampaye kubera ko yari yumvise ngiyeyo. Nahasanze umudamu afungura ipaki y'amata (Hight Land) yamunaniye, noneho arambwira ngo : sohoka ube uhagaze hariya (inyuma y'urugi), ngo : ubu ntureba akazi ndiho ? Naramusubije nti : nzagaruka ubundi, enveloppe nyisubiza planton arayijyanira ! Abasenyera abandi kuki badasenya bakiri muri fondation (bagitangira) bagahengera basakaye ngo babahombye ? Ubwo si ubugome bukabije ? Ingabire Immaculée we, uracyafite akazi ko kurwanya ruswa. Uwo mugabo niba yari yagujije, erega ntiyabaha ayo yari kubakisha ! Ntuba uzi aho yayavanye. Azaguza ruswa se, namara kuyishyura wavuyeho, uje nawe ari nkawe bizagenda bite ? Aho azapfa yubatse !
Musubize7.06.2012 saa 19:06
nakumiro
Umujyi wa Kigali (VK) yagombye gushyiraho gahunda ihamya cg politique cg policy uko bajya babyita, abaturage bakamenya icyemewe n'icyitemewe mu gusana cg kuvugurura amazu yabo, naho amazu azagwa ku bantu na ruswa zirusheho kwiyongera, babimanike ku buyobozi bwose bw'ibanze, ahantu ahagaragara, numva atari nangombwa kwaka icyangombwa, ahubwo abayobozi b'ibanze bakareba ko abo bubaka bubahiriza ya policy, utabyubahiriza akaba ariwe bahagarika cg bahana, birumvikana kubuza umuntu kubaka inzu nshya ahantu itari iri, ariko se byumvikana gute kubuza umuntu kuvugurura inzu ye, kuyihindura igisenge, kuyiha cloture,... kandi bikenewe, naho wenda uwongera we ni ikibazo, ariko kuvugurura ikintu cyari gihari sinumva impamvu yo kumubuza cg kubisabira ibyangombwa !
Musubize7.06.2012 saa 14:02
narumiwe
nyamuneka nimuvuganire rubanda rugufi si non aba bayobozi b,amafuti barangisha abaturage leta kd nkuko nyakubahwa president ahora abivuga nta wundi mutungo tugira except abaturage ubuse uyu muvandimwe abahe ?niyihangane ikibabaje wasanga ariyo yubatse nyuma yo gusenywa n,interahamwe none nyuma ya 18 years igasenywa n,abavanyeho ingoma mbi irenganya abaturage.baje babanza barebe abo baha kuyobora.Mr Pa.
Musubize7.06.2012 saa 13:43
Mr Pa
uyumuyozi ibyo yakoze nibyo uwo wubakaga yashakiraga amazi mubwishi yarangiza akitwaza ngo bamwatse ruswa. mureke nitukabogame.
Musubize7.06.2012 saa 11:36
madudu
Oya !ntibarenganye reta kuko nibukuru bose ntibagerayo.ndazi bose cyane uwo wahoze nubundi akorera segiteli ntiyacanaga uwaka n'uwasenyewe
Musubize7.06.2012 saa 10:47
Badizo
Hari icyo ngirango mbaze uyu muyobozi washenye iyi nzu ,ari ugusenya ibyo yarari kubaka ,ugasigaza ibi bishaje warebye usanga aribyo biha isura nziza umugi ? Ariko namwe mujye mugira umutima nama ni wo wambere wagombye kuyobora umuntu muri gahunda ze , ubwo ari wowe wafata amafaranga yawe ugashyira ibishahuro kunzu ishaje gutya yenda guhirima ? Iyo ubisenya byose ukarambika hasi mbona aribyo byari kukubera byiza ............u Rwanda rutuwemo nabantu bingeri zoze ntabwo twese duhwanyije ubushobozi niyo mpamvu niba yarasabye gusanura wari kumureka agasanura kuko ntafite ubushobozi bwo guhagurutsa inyubako bushya ,ngirango gusanura kwe byari kuba byiza kurushaho , wisubireho ibyo wakoze biragayitse................
Musubize7.06.2012 saa 10:28
NKUNDURWANDA
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!