MIGEPROF iramagana ihohoterwa rikorerwa mu ngo

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 12 Mutarama 2013 saa 09:13
Yasuwe :
0 0

Ubwo hakomeje kugenda humvikana hirya no hino mu gihugu amakimbirane mu ngo, hamwe bikanavamo kwicana no gukomeretsanya, hatibagiranye umwuka mubi, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango irasaba Abanyarwanda kurwanya icyatuma iryo hohoterwa rikomeza.
Mu itangazo MIGEPROF yasohoye ku wa 11 Mutarama 2012, ryashyizweho umukono na Musoni Protais, Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri, akagira na MIGEPROF mu nshingano ze, rirakangurira abagize umuryango nyarwanda bose (...)

Ubwo hakomeje kugenda humvikana hirya no hino mu gihugu amakimbirane mu ngo, hamwe bikanavamo kwicana no gukomeretsanya, hatibagiranye umwuka mubi, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango irasaba Abanyarwanda kurwanya icyatuma iryo hohoterwa rikomeza.

Mu itangazo MIGEPROF yasohoye ku wa 11 Mutarama 2012, ryashyizweho umukono na Musoni Protais, Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri, akagira na MIGEPROF mu nshingano ze, rirakangurira abagize umuryango nyarwanda bose guhagurukira icyarimwe bakarwanya ibyo bikorwa bibi binyuranyije n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.

MIGEPROF yatangaje ko ishishikariza kandi abagize umuryango gufata umwanya wo kuganira ku bibazo bafite bagafatanya kubishakira umuti aho guhitamo inzira y’ubwicanyi ibangamiye ubusugire bw’ingo.

Minisitiri Musoni Protais

Yibukije ko ubwicanyi bugira ingaruka zikomeye, kuko Ikindi kandi, kuko bigira ingaruka mbi ku bana basigara ari impfubyi, kubatera ihungabana, n’ibindi bituma umuryango udatera imbere.

Ikindi gikomeye, MIGEPROF yibutsa Abanyarwanda bose gutanga amakuru y’ingo zirangwamo amakimbirane, kugira ngo hakumirwe ko byazageza aho bicana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza