Ku bw’imbaraga z’urubuga nkoranyambaga rwa Facebook, Urubyiruko rw’u Rwanda rwakusanyije inkunga ingana na miliyoni 33,611,576 z’amafaranga y’u Rwanda mu gutabara abaturage batabarizwaga mu gihugu cya Somaliya kubera inzara n’amapfa byahavugwaga, iyo nkunga ikaba yamaze gushyikirizwa Ambasade ya Somaliya ikorera mu Rwanda.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Rwanda,Jean Philbert Nsengimana, ayoboye itsinda ry’urubyiruko (Rwanda Youth Campain for Somalia) bashyikirije ku wa Kane tariki ya 25 Ukwakira Ambasaderi wa Somaliya mu Rwanda, Cabdullani Sheikh Maxamed, sheki y’amafaranga yakusanyijwe mu gutabara Abanyasomaliya bari bugarijwe n’amapfa n’inzara.
Ambasaderi Cabdullani Sheikh Maxamed, n’ ibyishimo byinshi yatewe n’ubwitange bwagizwe n‘urubyiruko rw’u Rwanda yagize ati ”ndishimye simbara umubare w’amafaranga njye ndita cyane ku mutima w’impuhwe w’abayatanze.”
Igitekerezo cyo gukusanya inkunga yo gufasha abanyasomaliya, cyaturutse ku musore witwa Emmanuel Hitimana, ubu ukora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda, wanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook ati “Rwanda fasha Somaliya”, nyuma yo kumva batabariza Abanyasomaliya ko bahuye n’ibiza by’amapfa n’inzara.
Nyuma y’aho yandikiye ibyo, nk’uko bigaragazwa na Rwanda Youth Campain for Somalia, mu masaha 24, ubwo butumwa bwahise bukurikirwa kuri Facebook n’abantu bagera kuri 300, bakomezaga kwiyongera umunsi ku munsi, kugeza ubu hakaba hamaze kugeraho abantu bagera 2887.
Abantu bamaze kugaragaza ko igitekerezo cyo gufasha Somalia cyashyigikiwe, hatumijwe inama binyuze n’ubundi kuri Facebook, inama yitabirwa n’abantu bane, baje gushyikiriza igitekerezo cyabo Inama Nkuru y’Urubyiruko, nayo ibishyikiriza Minisiteri y’Urubyiruko , biza no kugezwa mu nama y’Abaminisitiri, bishyirwa mu myanzuro ku itariki ya 2 Nzeri ko hakorwa ibikorwa byo gukusanya inkunga yo gufasha Somaliya.
Abahanzi nyarwanda babinyujije mu ndirimbo bahamagariye Abanyarwanda kwitabira igikorwa cyo gufasha abari mu kaga, ndetse no mu mikino kuri stade Amahoro i Remera ubwo butumwa bwagiye butambuka.
Umuhuzabikorwa wa Rwanda Youth Campain for Somalia, yatangaje ko bishimiye ukuntu abantu bitabiriye gufasha, bamwe bakanashyira amafaranga mu ibanga kuri konti. Ati ”hari n’uwashyizeho amafaranga agera kuri miliyoni ebyiri kugeza na n’ubu tutigeze tumenya.”
Ambasaderi Cabdullani Sheikh Maxamed ashima indangagaciro zitozwa abanyarwanda, cyane cyane guhora bibutswa ko bagomba kwiha agaciro, binagaragarira no kugira umutima ufasha.
Minisitiri Jean Philbert yasabye urubyiruko ko rwakomeza kujya rumenya gukoresha ikoranabuhanga neza, ku buryo ritanga umusaruro, anasaba kwishimira ko byose bishoboka kubera ubuyobozi bwiza. Ati “nta buyobozi bwiza buri mu Rwanda, nta bikorwa by’ubwitange nk’ ibi byari gushoboka….mukomeze kurangwa n’urukundo, kwitanga no gufasha ”.
Somaliya ni iigihugu kiri ku nyanja y’Abahinde , gituwe n’abaturage bagera ku 10,085,638. Gifite ubuso bwa….Bavuga Igisomali, Icyarabu nk’indimi za mbere, hakiyongeraho Icyongereza n’Igitaliyani nk’indimi za kabiri.
Somaliya usibye kuvugwamo inzara n’amapfa , n’igihugu cyaranzwe n’intambara z’urudaca , hakunze kuvugwa cyane umutwe wa Al Shabab, washyizwe ku rutonde rw’imitwe ifashwa n’umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda. Hashize igihe gito Somalia ivuye mu nzibacyuho , ishyizeho ubuyobozi.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
|
Kigali : Urusimbi rwamuriye moto ya Miliyoni imwe, none ararira ayo kwarika
18.05.2013 |
|
Kigali : Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye barinubira ibihano byo gukubitwa inkoni
18.05.2013 |
|
Ese koko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bizajya bikorwa nyuma y’imyaka itanu ?
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |