Nk’uko bisanzwe bigenda mu itangira ry’abanyeshuri no kujya mu biruhuko kwabo, Minisiteri y’Uburezi yashyize ahagaragara kuri uyu wa 15 Werurwe gahunda y’uko bazataha ku buryo bose bagera mu ngo nta muvundo mu gutega imodoka.
Abazabimburira abandi gutaha tariki ya 28 Werurwe ni abo mu bigo by’amashuri biherereye mu turere twa Nyanza, Ruhango, Huye mu Ntara y’Amajyepfo, Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba, Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo mu Mujyi wa Kigali bazasubire ku ishuri ku itariki ya 19 Mata 2013.
Naho Uturere twa Gisagara, Kamonyi, Nyaruguru na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, Karongi Rutsiro, Ngororero, Rubavu na Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba bazataha tariki ya 29 Werurwe, bazasubire ku mashuri yabo tariki ya 20 Mata.
Ku tariki ya 30 Werurwe hazataha abo mu bigo byo mu Turere tw’Intara y’Amajyaruguru n’iy’Iburasirazuba, bazasubire ku ishuri tariki ya 21 Mata 2013.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr. Mathias Harebamungu, yavuze ko abanyeshuri bategetswe kuba bambaye umwambaro w’ishuri, abayobozi n’ibigo n’ababyeyi bakubahiriza gahunda nk’uko yatanzwe.
Dr Harebamungu yasabye ko ikigo cya Leta gishinzwe gitwara abagenzi, ONATRACOM , cyazakoresha imodoka zacyo mu kugoboka abanyeshuri bo mu turere tudakunze kubonekamo imodoka.
Mu gihe itaha ry’abanyeshuri rigiye kuba igiciro cya Essence muri iki cyumweru cyariyongereye, Ikigo Ngenzuramikorere gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) kibukije ko abashoferi batagomba kubyitwaza bongera ibiciro.
Deo Muvunyi ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri RURA, ati “Nta wufite ububasha bwo guhindura ibiciro cyeretse inzego zibifitiye ububasha, RURA yiteguye guhana uwaramuka abikoze.”
Ibigo bitwara abagenzi kandi bisabwa gusuzumisha ibinyabiziga byabo kugira ngo umutekano w’abanyeshuri uzabe wizewe, hakanashyirwaho isaha ntarengwa yo guhaguruka hirindwa ko abana bakererwa bigatuma bagera iyo bajya mu ijoro.
MINEDUC itangaza ko Intara y’Amajyepfo iza ku isonga mu kunoza gahunda y’itangira n’itaha ry’abanyeshuri nk’uko gahunda ipa yatanzwe, mu gihe Umujyi wa Kigali utungwa agatoki kutabyubahiriza.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Gakenke : Gahunda yo guhuza ubutaka yavanyeho ubusuhuke
18.05.2013 |
|
Ku bufatanye bwa CNLG na RGB hateguwe imikino yo kwibuka abakunzi ba siporo bazize Jenoside
18.05.2013 |
|
INATEK yafunguye ishami mu karere ka Rulindo
18.05.2013 |
|
Hari byinshi Rwanda Day imaze kugezaho abanyarwanda
18.05.2013 |
|
Rulindo hagiye kubakwa ikigo cy’amahugurwa kizafasha gukora ubuvumvu bw’umwuga
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |