Minisitiri w’ubutabera Tharcisse Karugarama yashyikirije Minisitiri w’imari n’igenamigambi, John Rwangombwa sheke y’amafaranga y’uRwanda 73, 260, 066 nk’umusanzu wabo mu Kigega Agaciro ku itariki ya 18 Nzeri2012.
Karugarama yavuze ko uyu ari umusanzu watanzwe n’abakozi ba Minisiteri y’ubutabera hatarimo izindi nzego ziyishamikiyeho.
Karugarama yavuze ko gutanga umusanzu mu Agaciro ari ugutanga ubutabera ku Banyarwanda.
Karugarama atangaza ko iyo umuntu akwambuye agaciro, aba akwambuye ubutabera kandi ubutabera ari uburenganzira karemano bwa muntu.
Yongeye ho ko amafaranga yatanzwe n’abakozi, yatanzwe ku bushake bwabo ntawushyizwe ho agahato.
Mugabo Frank , umwe mu bakozi ba Minisiteri y’Ubutabera watanze umusanzu, avuga ko nta muntu ugomba kwihugiraho ngo arebe ibibazo bikeneye amafaranga, iwe mu rugo ngo yirengagize igihugu cye, ashimangira ko imbaraga zishyirwa mu kubaka imiryango anarizo zakagombye gushyirwa mu kubaka igihugu.
John Rwangombya yashimiye muri rusange abakozi bagize umutima wo gutanga umusanzu ariko yongera ho ko icyo ashima atari amafaranga ahubwo ari umutima wabateye kuyatanga.
Rwangombwa yijeje abanyarwanda ko imisamzu yabo ibitse kandi icunzwe neza, anasezeranya ko vuba aha bagiye gutangaza icyo ayo mafaranga azakoreshwa.
Rwangombwa yagize ati “tugomba kureka gukomeza gutegereza ak’imuhana”.
Nk’uko Rwangombwa yabitangaje, kugeza ubu imisanzu yo gutera inkunga mu Kigega Agaciro imaze kugera ku mafaranga arenga gato miliyari 18 na miliyoni 100.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Kigali : Inkongi yibasiye akabari
20.05.2013 |
|
Abanyarwanda barasabwa gusura Inzu ndangamurage ya Rwesero
20.05.2013 |
|
Rayon Sports ikeneye kugura abakinnyi barindwi
20.05.2013 |
|
Rwaniro : Hashyinguwe imibiri isaga 3000 y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi
20.05.2013 |
|
Impuguke zigiye gufasha u Rwanda gusesengura ingaruka za Politiki mu kurwanya ubukene
20.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |