Minisitiri Kamanzi aravuga ko nta we ugomba kwiyitirira ubutaka bw’undi

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 23 Mutarama 2013 saa 08:24
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Umutungo Kamere, Stanislas Kamanzi avuga ko nubwo Leta y’u Rwanda yafashe gahunda yo kubarura no kwandika amasambu kuri ba nyirayo igamije no gukemura amakimbirane aturuka ku butaka, bitabuza ko imanza z’amasambu zishobora gukomeza ariko na zo zigomba kurangira buri wese akabona ubutaka bwe.
Kamanzi ati” Kuba imanza zabaho birashoboka kuko abantu muri kamere yabo bahora mu makimbirane.”
Kamanzi akomeza avuga ko ari uburenganzira bwa buri muntu guharanira ko niba habaye amakosa (...)

Minisitiri w’Umutungo Kamere, Stanislas Kamanzi avuga ko nubwo Leta y’u Rwanda yafashe gahunda yo kubarura no kwandika amasambu kuri ba nyirayo igamije no gukemura amakimbirane aturuka ku butaka, bitabuza ko imanza z’amasambu zishobora gukomeza ariko na zo zigomba kurangira buri wese akabona ubutaka bwe.

Kamanzi ati” Kuba imanza zabaho birashoboka kuko abantu muri kamere yabo bahora mu makimbirane.”

Kamanzi akomeza avuga ko ari uburenganzira bwa buri muntu guharanira ko niba habaye amakosa atuma avutswa ibye yabisubizwa, ati “Itegeko riteganya uko bikorwa, hagomba kuba hari ibimenyetso simusiga ko ibyo aharanira ari ukuri, bityo uzaba yarahawe ubutaka ku buriganya yabwamburwa bugasubizwa nyira bwo ubifitiye ibimenyetso.”

Kamanzi yongeraho ko n’aho bizagaragara ko Leta yaba yariyanditseho imitungo itari iyayo ndetse ikaba yarashyizweho n’ibikorwa rememezo nubwo bitasenywa, ba nyira bwo babifitiye ibimeyetso bazahabwa ingurane ikwiye, uko amategeko abiteganya ahatarajya ibikorwa remezo bahasubizwe.

Kur’ubu itegeko rigenga imikoreshereze y’ubutaka riri gukorerwa ubugororangingomuri Komisiyo ibishinzwe mu Nteko Ishingamategeko.
Kamanzi avuga ko itegeko ngenga ry’ubutaka ryahozeho ari ryo rigikurikizwa, Abanyarwanda bakaba bagomba kubahiriza ibikubiyemo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza