IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Minisitiri Musoni James yatashye ibikorwa byagezweho n’utugari tw’umurenge wa Kinyinya


Yanditswe kuya 17-07-2012 - Saa 09:14'

Mu gihe inzego z’ibanze zishishikarizwa kuba nyambere mu iterambere ry’igihugu, umurenge wa Kinyinya umaze ufata intera ndende mu bikorwa by’indashyikirwa, birimo ko abaturage biyubakira ibiro by’utugari.

Mu birori byo kugaragaza ibyagezweho mu mwaka w’ibikorwa (2011-2012), hanagaragazwa ibikenewe mu mwaka 2012-2013ubuyobozi bw’umurenge wa Kinyinya bwamuritse imodoka bwaguriye ibikorwa by’irondo, bikaba byarashobotse ku nkunga ahanini yatanzwe n’abaturage b’uyu murenge. Iyi modoka yaguzwe miliyoni 12 nk’uko bitangazwa na Mberabahizi Chretien, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, asagaho gato miliyoni 11 yose yatanzwe n’abaturage, Njyanama y’umurenge itanga 90 000 Frw. Mberabagabo avuga ko iyi modoka izajya ifasha irondo kugoboka byihuse ahavutse ikibazo.

Uwo munsi kandi kuwa 15 Nyakanga 2012, hahembwe bamwe mu bayobozi n’abahagarariye abaturage bitwaye neza mu bikorwa binyuranye biteza imbere utugari, umurenge, akarere n’igihugu muri rusange.

Umureneg wa Kinyinya ufite imidugudu 23, irindwi muri yo imaze kwiyuzuriza ibiro ku mafaranga yatanzwe n’abaturage. Bitganyijwe ko bitarenze 2014, imidugudu yose ya Kinyinya izaba yariyubakiye ibiro. Imidugudu imaze yamaze kuzuza ibiro byayo ni Kadobogo, Kabuhunde, Gicikiza, Nyakabungo, 2020 na Gihinika.

Mu ijambo rye, Minisitiri ufite ubutegetsi bw’igihugu mu nshingano yavuze ko n’abandi bayobozi bo mu nzego z’ibanze hirya no hino bagomba gufatira urugero kuri ibi bikorwa by’ingenzi, anabasezeranya inkunga.

Munyankumburw aJean Marie ni Umuyobozi w’Umudugudu wa Kadobogo, umwe mu yiyujurije inyubako, yashimye ko abayobozi mu nzego zinyuranye bafashe umwanya wabo bakabagaragariza ko babashyigikiye. By’umwihariko,umudugudu wa Kadobogo washyizeho n’umukozi uhoraho mu mudugudu kandi agahembwa n’abaturage bawo.

IBITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!