Minisitiri Musoni yemeje ko imbogamizi mu mihigo yahizwe zidateye ubwoba

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 28 Ukuboza 2012 saa 06:02
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’igenzura ry’imihigo ryakorewe mu nama yahuje abayobozi b’Intara n’Uturere na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Ukuboza, hagaragajwe ko usibye Akarere ka Kayonza nta mbogamizi zizabuza kwesa imihigo yahizwe. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musoni James, avuga ko imihigo igenda neza, uretse muri Kayonza yahuye n’ikibazo cy’amapfa.
Ibindi Musoni yagaragaje nk’imbogamizi mu mihigo, ni abafatanyabikorwa bataratanga umusanzu bemeye, n’inzego zimwe za leta (...)

Nyuma y’igenzura ry’imihigo ryakorewe mu nama yahuje abayobozi b’Intara n’Uturere na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Ukuboza, hagaragajwe ko usibye Akarere ka Kayonza nta mbogamizi zizabuza kwesa imihigo yahizwe.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musoni James, avuga ko imihigo igenda neza, uretse muri Kayonza yahuye n’ikibazo cy’amapfa.

Ibindi Musoni yagaragaje nk’imbogamizi mu mihigo, ni abafatanyabikorwa bataratanga umusanzu bemeye, n’inzego zimwe za leta zitaratanga ubufasha zigomba. Akomeza avuga ko n’ubwo hari izo mbogamizi, bifite igaruriro, kandi hari icyizere ko n’umusaruro uzaba mwiza mu bihe by’ihinga bitaha.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musoni James

Ku kibazo cy’ikiri gukorwa mu kugoboka abaturage bugarijwe n’amapfa aho gutegereza ko umusaruro waba mwiza mu kindi gihembwe cy’ihinga, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette arema agatima abaturage.

Avuga ko mu bindi bihe by’ihinga abaturage babashije kweza bityo hakaba hari abagifite imyaka. Mu mirenge yegereye Akagera ahavugwa amapfa cyane, ngo bakanguriye abaturage guhinga imyaka ishobora guhangana n’izuba.

Ku kibazo cy’ibikorwa byihariye byaba byaragenewe Intara zagaragajwe ko zasigaye inyuma kurusha izindi, Minisitiri Musoni yasobanuye ko gusigara inyuma byaterwaga ahanini n’ibikorwaremezo bitari bimeze neza kandi izo mpamvu ngo zakuweho.

Musoni yongeyeho ko hari amafaraga asanzwe agenerwa Uturere dufite ubukene burenze 50%, kandi hari n’amafaranga yashyizweho azajya ahabwa abaturage bafite imibereho mibi.

Imihigo ni uburyo abayobozi bagaragaza ibikorwa bazakora mu mwaka. Kugenzura uko imihigo ishyirwa mu bikorwa byo ni igikorwa cya buri mezi atandatu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza