Minisitiri Prof. Lwakabamba yasigiwe kuzongera ingufu z’amashanyarazi

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 28 Gashyantare 2013 saa 06:13
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko Prof Silas Lwakabamba arahiriye kuyobora Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yahawe, mu ihererekanyabubasha Minisitiri Nsengiyumva Albert ucyuye igihe amubwira ko kongera ingufu z’amashanyarazi ari kimwe mu byo kwitaho.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gashyantare 2013, Nsengiyumva yeretse Prof Lwakabamba ibigo bikorana na Minisiteri ashinzwe, n’abakozi babyo; anamubwira ibyo yagezeho n’bikwiiye gushyirwamo imbaraga nyishi.
Nsengiyumva Albert yagize ati “Mu byukuri twakoze byinshi mu (...)

Nyuma y’uko Prof Silas Lwakabamba arahiriye kuyobora Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yahawe, mu ihererekanyabubasha Minisitiri Nsengiyumva Albert ucyuye igihe amubwira ko kongera ingufu z’amashanyarazi ari kimwe mu byo kwitaho.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gashyantare 2013, Nsengiyumva yeretse Prof Lwakabamba ibigo bikorana na Minisiteri ashinzwe, n’abakozi babyo; anamubwira ibyo yagezeho n’bikwiiye gushyirwamo imbaraga nyishi.

Nsengiyumva Albert yagize ati “Mu byukuri twakoze byinshi mu kuzamura igihugu harimo nk’iyubakwa ry’imihanda, ariko hari n’aho Minisitiri mushya agomba gushyira imbaraga cyane nko mu kongera ingufu z’amashanyarazi no mu bwikorezi.”

Minisitiri Prof.Lwakabamba yatangaje ko yifuza icyateza imbere abaturage, ko azakorana cyane n’ibyo bigo bishamikiye kuri Minisiteri nk’ikipe, ati “Nzakora ibishoboka byose kugira ngo tuzamure ibikorwaremezo byinshi kandi bifasha abaturage, bityo ndasaba buri wese ubufatanye kugira ngo tuzabashe kubigeraho.

Kugeza ubu hirya no hino mu gihugu ingufu z’amashanyarazi umubare munini w’ingo uracyategereje gahunda nyinshi guverinoma ibateganyiriza zo kubagezaho amashanyarazi.

Ihererekanyabubasha hagati ya Prof Silas Lwakabamba na Nsengiyumva Albert

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza