Minisitiri w’Intebe arashima ibikorwa bya CRS mu kurwanya imirire mibi

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 15 Mutarama 2013 saa 01:08
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe Dr.Pierre Damien Habumuremyi yashimiye Scott Campbell umuyobozi wa Catholic Relief Service (CRS) ku rwego rwa Afurika, ibikorwa bakora mu Rwanda byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kurwanya imirire mibi.
Scott Camplell ari kumwe na mugenzi we Leann Chager uhagarariye CRS mu Rwanda, kuri uyu wa Kabiri bakiriwe na Minisitiri w’Intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi, bagirana ibiganiro binyuranye birimo kumugezaho bimwe mu bikorwa basanzwe bakorera mu Rwanda nibyo (...)

Minisitiri w’Intebe Dr.Pierre Damien Habumuremyi yashimiye Scott Campbell umuyobozi wa Catholic Relief Service (CRS) ku rwego rwa Afurika, ibikorwa bakora mu Rwanda byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kurwanya imirire mibi.

Scott Camplell ari kumwe na mugenzi we Leann Chager uhagarariye CRS mu Rwanda, kuri uyu wa Kabiri bakiriwe na Minisitiri w’Intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi, bagirana ibiganiro binyuranye birimo kumugezaho bimwe mu bikorwa basanzwe bakorera mu Rwanda nibyo bateganya gukomeza kuhakorera.

CRS itera inkunga imishinga minini, urugero nk’urw’umushinga USAID Higa Ubeho watangiye 2009 ukuzageza mu 2014, ukorerwa mu turere 20 ugamije guteza imbere imibereho myiza y’imiryango yahuye n’ingaruka z’agakoko gatera SIDA. CRS yatanzemo amadolari y’Amerika miliyoni eshatu n’igice. Ni umushinga munini uzatwara akayabo ka miliyoni zigera kuri 50 z’amadolari. Muri uyu mushinga hatangwa ubufasha mu buhinzi.

JPEG - 109.1 kb
Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi ashima CRS guteza imbere imibereho y’abaturage mu Rwanda

Nkurunziza Innocent, Umunyamabanga mu biro bya Minisitiri w’Intebe ushinzwe imibereho myiza, yavuze ko bimwe mu biganiro Scott Campbell yagiranye na Minisitiri w’Intebe harimo gushima ibikorwa bya CRS isanzwe ikorera mu Rwanda.

Ikindi ni uko byari kumugezaho porogarame bafite mu gihugu zo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu bijyanye no kwita kubuhinzi no kurwanya imirire mibi hifashishwa uturima tw’igikoni, korora kijyambere ndetse no kwigisha abaturage kwizigamira bahunika ibyo kurya no kugana ibigo by’imari.

Minisitiri w’Intebe yamushimiye ibikorwa byiza bakora, amubwira ko biri no muri gahunda za Leta zo kwita ku mibereho myiza no kurwanya imirire mibi mu bana, kandi ko ari byiza kuba baje gufasha gahunda za Leta ishishikariza abaturage nko kwita ku turima tw’igikoni, ubworozi no kugana ibigo by’imari.

Mu biro bya Minisitiri w'Intebe

Scott Camplell yavuze ko uruzinduko rwe rw’iminsi irindwi amaze mu Rwanda, yasanze ibikorwa byose bakorera mu Rwanda bigenda neza, anashima uburyo abaturage bakomeje kwiteza imbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza