Kuri uyu wa Gatatu Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Kalibata Agnes yatangajwe ko ari we watsindiye igihembo cyiswe Yara cyo mu mwaka wa 2012 kubera uruhare rwe mu guharanira kwihaza mu biribwa mu Rwanda.
Ibi byatangarijwe mu mujyi wa Oslo ho mu gihugu cya Norvege, aho Dr. Kalibata akaba yahembewe hamwe na Dr. Eleni Gabre-Madhin, umuyobozi ucyuye igihe w’Isoko ry’ibikomoka kuri Peteroli rya Etiyopiya (Ethiopian Commodity Exchange – ECX).
Itangazo rituruka muri Yara International rivuga ko aba bayobozi bombi bagaragaje ko impinduka zishoboka n’ubwo bari mu karere kagoranye.
Iryo tangazo rigira riti : “Bakoze iby’ingenzi bishoboka mu nzira zose hamwe n’abafatanyabikorwa. Ibyo bagezeho bikwiriye kubera urugero ibindi bihugu ngo byongere umusaruro kandi bigira urwego rw’ubuhinzi burambye.”
Umuyobozi wa Yara, Jørgen Ole Haslestad yashimiye abatsindiye iki gihembo ku bw’imbaraga bagaragaje mu guharanira ukwihaza mu biribwa atari gusa mu bihugu byabo ahubwo no ku mugabane wose wa Afurika.
Haslestad yagize ati “Yara ishakisha ahari ibigoranye ku isi. Mu gutanga iki gihembo, turashima abagize uruhare ku mpinduka mu buhinzi. Ndashima cyane kandi aba begukanye iki gihembo.”
“Iri ni ryo terambere nyakuri rikenewe ngo gahunda ya Grow Africa Initiative itere imbere, ku bufatanye na Yara ndetse na NEPAD n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).”
Igihembo cya Yara gihabwa ababa baratoranyijwe n’akanama k’abatanga iki gihembo hakurijwe ubushishozi buhagije.
Agaciro k’iki gihembo kabarirwa mu madorali y’America (USD) 60,000 ubu azagabanywa aba bombi bacyegukanye.
Iryo ryatangazo kandi rikomeza rigira riti “Dr. Kalibata Agnes yagenewe iki gihembo kubera uruhare rukomeye mu guhindura ukwihaza mu biribwa ndetse no guteza imbere urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda kandi mu gihe gito.”
Kugeza u Rwanda ni igihugu kihaza mu biribwa kandi Abanyarwanda barenga gato miliyoni bashoboye kwikura mu bukene hagati y’umwaka wa 2005 na 2011.
Abagize akanama ka Yara bavuga ko Kalibata yashoboye gushyiraho umurongo ngenderwaho mu bijyanye n’ubuhinzi ku bufatanye na NEPAD/CAADP aho yakanguriye cyane leta kongera ingengo y’imari ho 10%, kandi u Rwanda ni cyo gihugu cya mbere cyashyize mu bikorwa gahunda yo kwita ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika (Comprehensive Africa Agriculture Development Programme-CAADP).
Mu kiganiro na The New Times, Minisitiri Kalibatayavuze ko yishimiye iki gihembo agihuza na politiki ya guverinoma yashyizeho ngo hatezwe imbere ukwihaza mu biribwa.
Yagize ati “Nyuma yo gutegurira u Rwanda ejo hazaza ndetse no gutuma Abanyarwanda bihaza mu biribwa, twanageze ku rwego rw’umugabane. Uruhare rwacu muri CAADP ndetse no gutanga urugero ku bindi bihugu ku rwego rw’umugabane, kandi turacyari imbere muri Grow Africa Initiative iri guhuza aborozi n’abahinzi.
Yongeyeho ko u Rwanda ruri mu bihugu bike byongeyeho 10% ku ngengo y’imari y’igihugu ku bijyanye n’ubuhinzi nk’uko ibyemezo by’i Maputo bibigaragaza.
Kalibata avuga ko gahunda za Leta ari ukongera umusaruro w’ibikomoka ku bihingwa, kunoza amaterasi y’indinganire, gahunda yo korora inka kuri buri muryango ndetse no gushyiraho isoko rihuza abahinzi n’aborozi ; byose byatumye habaho impinduka ikomeye mu kwihaza mu biribwa.
Aba batsindiye iki gihembo cya Yara bazagishyikirizwa tariki 27 Nzeri mu mujyi wa Arusha muri Tanzania.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
Londres : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
|
Kigali : Urusimbi rwamuriye moto ya Miliyoni imwe, none ararira ayo kwarika
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |