Saa saba n’igice z’ijoro ryo kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2012, Umwari Neema, Miss KIE 2012 yitabiriye amarushanwa yo gutora nyampinga wa Afurika y’Iburasirazuba, akazaba ku ya karindwi Ukuboza 2012.
Miss Umwari arizeza Abanyarwanda ko azitwara neza muri aya marushanwa, akabasaba ariko ko kurushaho kumushyigikira.
Aganira na IGIHE yavuze ko imyiteguro yayirangije, kandi ko kuri we icyizere ari cyose.
Umwari Neema w’imyaka 22 azaba ahanganye muri aya marushanwa na Ayisha Nagudi wo muri Uganda w’imyaka 23, Jocelyne Diana Maro wo muri Tanzania w’imyaka 22, Joan Wambui Ndicho wo muri Kenya w’imyaka 18, Rahwa Afeworki wo muri Erythrée w’imyaka 22, Lula Teklehaimanot wo muri Ethiopia w’imyaka 19, Annabelle Marvel Pointe wo muri Seychelles w’imyaka 19, Akuot Philip Suzan wo muri Sudani y’Amajyepfo, w’imyaka 20 na Halifa Ayan Yusuph wo muri Somalia akaba afite w’imyaka 21.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |