Nyampinga w’u Rwanda uheruka gutorwa mu myaka itatu ishize, Bahati Grace yabyaye umwana w’umuhungu ku wa Kane tariki ya 19 Nyakanga 2012, nuko anashyira hanze ifoto y’uyu mwana ari kumwe na William Muhire uzwi cyane ku izina rya K8 Kavuyo, umuraperi Nyarwanda bakundanaga kuva bakiri mu Rwanda, ari nawe se w’uyu mwana.
Uyu mwana Bahati yahise kandi amwita Muhire, rimwe mu mazina ya se K8 Kavuyo. Amazina arambuye yamwise Ethan Jedidiah Muhire.
Umwe mu nshuti za Bahati uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, wanabanye na K8 Kavuyo, aganira na IGIHE yemeje ko koko Bahati yabyaye. Avuga ko Bahati akimara kubyara bavuganye yumva yishimiye umwana wavutse.
Iyi nshuti ya Bahati tutifuje gutangaza izina yagize iti “Yarabyaye, yabyaye ku wa Kane nijoro nko mu ma saa sita. Njyewe baranampamagaye. Bukeye bwaho banyoherereje ubutumwa (messages), baranampamagara bishimye cyane banyoherereza iriya foto b’aploadinze (Upload) maze kubabwira ngo ndashaka kureba umwana banyoherereza kariya gafoto Kavuyo amuteruye.”
Undi mu nshuti ze uba hano mu Rwanda nawe uri mu bakunda kuvugana na Bahati aganira na IGIHE yatangaje ko Bahati aheruka kumuhamagara amubwira ko ari ku bise amubwira ko amerewe nabi yenda kubyara. Iyi nshuti nayo ivuga ko Bahati aheruka kumwoherereza ubutumwa bugufi amubwira ko yaje kubyara umwana w’umuhungu kandi ko ameze neza.
K8 Kavuyo, uri mu ba mbere bashyize ahagaragara ifoto y’uyu mukobwa we na Bahati yanditse ku rukuta rwa Facebook agaragaza ko yishiye uyu mwana avuga ko ari impano y’Imana. Yagize ati ”Urakaza neza ku isi Ethan Jedidiah Muhire. Ni ukuri uri impano y’Imana iturutse mu ijuru. So na nyoko turagukunda cyane.”( Welcome to the World baby Ethan Jedidiah Muhire, you are truely God sent : Daddy Mum love you so much).
Twashatse kumenya niba hari amakuru yisumbuye Minisiteri y’Umuco na Siporo ifite kuri uku kubyara kwa Bahati (Miss Rwanda 2009) kuko ari we Nyampinga wenyine watorewe anambikwa ikamba kuri uwo mwanya mu gihe hari hagitegerejwe ko hatorwa undi umusimbura nuko Makuza Lauren, Umuyobozi ushinzwe guteza imbere no kumenyekanisha umuco muri Minisiteri y’Umuco na Siporo atubwira ko nta makuru babifiteho.
Makuza yasobanuye ariko ko Bahati adafatwa nk’uwari ukiri nyampinga w’u Rwanda kuko ikamba rye ryagombaga kugeza mu 2010 gusa, bityo avuga ko ubuzima bwite bwa Bahati yabwigengagaho.
Mu nama iherutse kuba isobanura ku itorwa rya Nyampinga 2012 kuwa 12 Nyakanga 2012, Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Mitali Protais, aheruka gutangaza ko ibivugwa kuri Bahati biramutse ari byo yaba ari uwo kunengwa.
Ibi Minisitiri yabikomojeho ubwo yashakaga gusubiza umunyamakuru wari umubajije iby’uzambika Miss Rwanda 2012 ikamba, aho Minisitiri Mitali mu kumusubiza yamusubije avuga kuri Bahati agira ati :”Usanganywe ikamba uretse ko atari no mu gihugu ariko n’igihe cyararenze, biramutse binagaragaye ko yagize n’iyo myitwarire itari myiza idakwiye miss ; ibyo nabyo byaba ari inenge…. ubu rero tuzicara abantu bazicara basesengure neza barebe ugomba kwambara ikamba aryambikwa nande ?”
Amakuru dukesha izi nshuti za Bahati avuga ko Bahati aba muri Leta ya Iowa (USA) mu gihe K8 Kavuyo we aba muri Leta ya Texas. Izi nshuti kandi zivuga ko K8 Kavuyo ubu abana na Meddy kandi ko akivugana cyane na Grace Bahati.
Imwe muri izi nshuti yabwiye IGIHE ko gutwita kwa Bahati bishobora kuba byarababaje abo mu muryango we (by’umwihariko ababa hano mu Rwanda) kandi bikamugiraho ingaruka ku buryo aho atuye atari ho yari atuye.
Iyi nshuti yagize iti “Bahati abana n’abazungu gusa, ahatu aba nta mwirabura uhaba.”
Bishoboka ko Bahati wagiye muri Amerika ajyanywe no kwiga ashobora guhindura ikigo yigaho biturutse kuri uku kwimuka kwe.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |