Mitiweli irimo amavuriro umwenda usaga Miliyari 3,4

Yanditswe na Samuel Ishimwe
Kuya 18 Ugushyingo 2012 saa 09:54
Yasuwe :
0 0

Mu bisobanuro byatanzwe na Minisitiri w’Ubuzima ku wa 24 Ukwakira ubwo yitabaga Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo n’imari by’igihugu(PAC), byagaragajwe ko Mitiweli irimo ibitaro umwenda usaga Miliyari 2,3 naho ku bigo nderabuzima usaga Miliyari 1,1, bitewe n’uko Uturere tutubahiriza amasezerano nk’ukoitegeko ribiteganya.
Minisiteri y’Ubuzima yasubije ibibazo bisaga icumi bikubiye mu mapaji agera kuri 14 yari yabajijwe n’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru (...)

Mu bisobanuro byatanzwe na Minisitiri w’Ubuzima ku wa 24 Ukwakira ubwo yitabaga Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo n’imari by’igihugu(PAC), byagaragajwe ko Mitiweli irimo ibitaro umwenda usaga Miliyari 2,3 naho ku bigo nderabuzima usaga Miliyari 1,1, bitewe n’uko Uturere tutubahiriza amasezerano nk’ukoitegeko ribiteganya.

Minisiteri y’Ubuzima yasubije ibibazo bisaga icumi bikubiye mu mapaji agera kuri 14 yari yabajijwe n’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta ku isesengura ry’ibibazo ryakozwe na PAC kuri raporo y’igenzura yakozwe ku bwisungane mu kwivuza.

Kuba amafaranga adatangwa mu kigega cy’ingoboka cy’igihugu cy’ubwisungane mu kwivuza hatungwa urutoki uturere mu kutubahiriza amasezerano yo gutanga aya mafaranga nk’uko itegeko ribiteganya.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Anges Binagwaho, yasobanuye ko Uturere tumwe na tumwe twateganyaga ayo mafaranga mu ngengo y’imari, ariko ngo byagera mu gihe cyo kuyishyira mu bikorwa amafaranga ntaboneke.

Ati “mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’imyenda y’amavuriro havuguruwe Politiki y’Ubwisungane mu kwivuza, hashyirwaho n’amabwiriza agena uburyo amafaranga azajya asaranganywa kuva mu rwego rw’amashami y’ubwisungane kugeza mu kigega cy’ingoboka
cy’Igihugu cy’ubwisungane mu kwivuza; mu rwego rwo kugoboka ishami cyangwa ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza igihe cyagira ikibazo cyo kwishyura ivuriro.”

Minisitiri Binagwaho yanatangaje ko imyenda ingana na miliyari 2,3 Ibitaro biberewemo, yiyongeraho n’indi ingana na miliyari 1,1 Ibigo Nderabuzima nabyo biberewemo n’Uturere n’amashami y’Ubwishingizi, atari byo bituma ibitaro n’ibigo nderabuzima bitanga serivisi
zidahwitse kubera kubura amafaranga yo gukoresha.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza