Kwamamaza

MONUSCO yasabye abaturage guhunga Goma

Yanditswe kuya 18-11-2012 saa 11:40' na Olivier Muhirwa na Maisha Patrick
     


Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Ugushyingo 2012, ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zibungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) zasabye abaturage n’abakozi b’imiryango mpuzamahanga kuva i Goma kubera imirwano iri kubera mu nkengero z’uyu Mujyi.
Amakuru agera ku IGIHE ni uko MONUSCO yasabye imiryango itegamiye kuri Leta kuva mu Mujyi wa Goma, ibyo bikaba byatumye abanyamahanga benshi biganjemo abazungu bambuka umupaka bajya mu Rwanda mu gitondo cyo kuri (...)

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Ugushyingo 2012, ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zibungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) zasabye abaturage n’abakozi b’imiryango mpuzamahanga kuva i Goma kubera imirwano iri kubera mu nkengero z’uyu Mujyi.

Amakuru agera ku IGIHE ni uko MONUSCO yasabye imiryango itegamiye kuri Leta kuva mu Mujyi wa Goma, ibyo bikaba byatumye abanyamahanga benshi biganjemo abazungu bambuka umupaka bajya mu Rwanda mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru.

Umunyamakuru wa IGIHE uri ku mupaka w’u Rwanda na Congo mu Mujyi wa Rubavu, avuga ko kuva mu gitondo impunzi zigera ku bihumbi bitatu zambutse zihunga imirwano yasatiraga Umujyi wa Goma.

Bamwe mu mpunzi baganiriye n’umunyamakuru wa IGIHE batangaje ko bari batangiye kubona amasura y’abantu batazi, bakeka ko baba ari abarwanyi ba M23. Ibi bibaye mu gihe andi makuru dufite ari uko ingabo za Leta ya Congo zari zanze kurwana ahubwo MONUSCO ikaba ari yo yari ihanganye na M23.

Bamwe mu banyamakuru b’ibitangazamakuru bikorera i Goma bavuga ko Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ndetse n’abandi bayobozi baba bahungiye kuri MONUSCO.

Kugeza ubu amahoteli yo mu Mujyi wa Rubavu (Gisenyi) amaze kuzura abahunze imirwano ikomeje kubera i Goma.

Andi makuru mashya

Andi amakuru atugezeho muri aya masaha ya saa saaba ni uko ingabo za FRDC zataye Goma, zihungira ahitwa Isake, ingabo za MONUSCO nizo zisigaye zirwana ngo Umujyi wa Goma udafatwa aho kuri ubu indege nyinshi n’ibimodoka by’intambara bya MONUSCO bikomeje kurasa ku ngabo za M23.

Ibi biraba mu gihe M23 bageze ahitwa Munigi berekeza i Goma ni mu birometero bitatu, uvuye i Goma aho ngo zitegereje amabwiriza y’abayobozi babo bakuru kugirango babone kwinjira.

Abakorera imiryango itegamiye kuri Leta bakomeje kuza mu Rwanda
Ubwinshi bw'imodoka bwatumye Polisi y'u Rwanda yitabazwa
Abanyamahanga bakomeje kwinjira i Rubavu
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Mercredi 5 Février 2014 Saa 17:33:27
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved