IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Mu ishuri rya Mutagatifu Andereya haravugwa yo icyorezo cy’amaso (Updated)


Yanditswe kuya 24-05-2012 - Saa 15:37' na Roger Marc Rutindukanamurego

Muri iyi minsi Urwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Andereya ruherereye i Nyamirambo rwugarijwe n’icyorezo cy’indwara y’amaso, mu Rwanda amenyerewe ku izina ry’’Amarundi’.

Ubwo umunyamakuru wa IGIHE yaganiraga n’umuyobozi w’iri shuri Padiri Kibanguka kuri uyu wa Gatatu ; yatangaje ko babanje kubona abanyeshuri basaba impushya zo kujya kwivuza barimo kugenda baba benshi kandi bose bajya kwivuza indwara imwe, ariyo y’amaso kandi bigaragara koko ko bayarwaye ; biza kugaragara rero ko iyo ndwara yabaye icyorezo mu kigo, aribwo bahise batangira gahunda yo kuyikumira.

Nyuma yo kubona ko iyi ndwara yabaye icyorezo ; Ubuyobozi bw’ikigo bwafashe umwanzuro w’uko abanyeshuri basanzwe bacumbikirwa mu kigo, batagomba gusohoka ngo bagire aho bahurira n’abandi biga bataha, cyangwa se biga ku bindi bigo mu rwego rwo gukumira ko yakomeza kwiyongera ikagera no mu bandi banyeshuri.

Nyuma yo kugumisha abo banyeshuri mu kigo ; bitabaje Akarere ka Nyarugenge icyo kigo kibarizwamo, kugirango kabagezeho imiti yo kubavura.

Padiri yakomeje atangariza IGIHE ko Akarere gafatanyije n’inzobere mu by’indwara z’amaso, kabahaye imiti yizewe yitwa Chlorenfenicol na Tetracycline, kuburyo ubu icyo cyorezo kirimo kugabanuka bishimishije.

Uyu muyobozi kandi akomeza gukangurira abanyeshuri kugira isuku ihagije kugirango harwanywe ikwirakwizwa ry’indwara z’ibyorezo.

Ubutumwa bwa Minisiteri y’Ubuzima kuri iyi ndwara

Minisiteri y’Ubuzima iri gukurikirana iki kibazo cy’indwara y’amaso. Amabwiriza yaroherejwe ku bigo by’amashuri n’amavuriro ku buryo bwo kwirinda no kuvura iyi ndwara.

Dore muri make uko iyi ndwara bayirinda :

Indwara bayandura gute ?

Umuntu yandura iyo ahuye n’imirishyi cyangwa amarira y’umuntu urwaye. Umuntu yakwandura kandi igihe akoze ku bintu byagiyeho amarira cyangwa imirishyi y’umurwayi w’amaso (ibikoresho by’isuku, inzugi,…)

Uburyo bwo Kwirinda iyi ndwara :

Kwita kw’isuku y’umubiri ;

Ukaraba intoki kenshi

Wirinda gukoza intoki mu maso

Wirinda gusangira ibikoresho by’isuku na mugenzi wawe

Kugabanya ingendo z’uwagaragayeho uburwayi ;

Kuvurira abarwayi aho bari (aho bishoboka)

Kuguma mu rugo igihe umuntu arwaye

Kugabanya gusohoka mu bigo ku banyeshuri biga babamo (ahagaragaye uburwayi)

Gutandukanya abanyeshuri barwaye n’abandi ku biga baba mu bigo

Icyitonderwa : Iyi ndwara ntabwo ikaze, ikira hagati y’iminsi ibiri n’itatu iyo umuntu bamuvuye hakiri kare.

Ubu butumwa buzaganirwaho mu muganda w’iki cyumweru kugira ngo buri wese amenye uko yakwifata.

Amakuru dukesha Arthur Asiimwe/Umuyobozi wa RHCC

IBITEKEREZO
Kugira ngo bavuge ko icyorezo cyabaye( Epidemie), ni Ministre w'ubuzima ubitangaza nawe ashingiye kubintu bitandukanye biranga epidemie, ntabwo ari ubonetse wese. Kiriya rero si icyorezo, ahubwo ni uburwayi busanzwe. Kandi bihangane bazakira.
Musubize27.05.2012 saa 05:13
mweusi
UBONA IBYAYAMASO MINISITERI YARABISUZUGUYE NTIYABIHAGURUKIRA NITANGAZAMAKURU NTIRIBIVUGAHO CYANE.MWISHURI UJYAMO UGASANGA 1/2 KIRWAYE KANDI GIKOMEZA KWANDUZANYA.BURIYA NIBIGERA GREEN HILLS NIBWO BAZABIHAGURUKIRA NAHO UBU BENENGOFERO BAKOMEJE GUHUMA.BIZABA NKIBYUMWUZURE WASENYEYE ABATURAGE BO MUGISHANGA CYAMASAKA ABATURAGE BAMARA UMWAKA WOSE BATABAZA BASHONJE BARABUZE UBAFUNGURIRA ABANTU BAROHAMA CIRCULATION YAHAGAZE.IKIBAZO CYITAWEHO ARI UKO IYO MYUZURE IGIZE ITYA IKAGABA IBITERO KURUGANDA RW'INYANGE RWA NYAKUBAHWA MAZE LETA IRAHAGURUKA IPANGA IMIGANDA 2 MUCYUMWERU MUGIHUGU HOSE MAZE IKIBAZO KIBA NATIONAL
Musubize27.05.2012 saa 02:15
ntibyoroshye
@DENZEL : probably yes !jya kwa muganga !
Musubize26.05.2012 saa 22:42
from Caada
nanjye pe ndumva numva imicanga mumaso yange nkumva bimeze 4 mwabwira nimba nanjye narafashwa pe !kuko meze 4
Musubize26.05.2012 saa 05:54
Denzel
nanjye niga mount kenya mu mbwire uko iyo ndwara ifa ta ndigutekereza ko nafashwe nayo ndikumva yokerwa nkumva nayashima ubu ndi nkumva nzana amarira nimirishyi. n za
Musubize26.05.2012 saa 03:13
nakuru
nanjye niga mount kenya mu mbwire uko iyo ndwara ifa ta ndigutekereza ko nafashwe nayo ndikumva yokerwa nkumva nayashima ubu ndi nkumva nzana amarira nimirishyi. n za
Musubize26.05.2012 saa 03:13
nakuru
nanjye niga mount kenya mu mbwire uko iyo ndwara ifa ta ndigutekereza ko nafashwe nayo ndikumva yokerwa nkumva nayashima ubu ndi nkumva nzana amarira nimirishyi. n za
Musubize26.05.2012 saa 03:13
nakuru
Yewe simwe mwenyine ,iwacu ku Kigo cy'i Kigoma mu Ruhango natwe yatumaze, nibadutabare n'aho ubundi WAPIII !
Musubize25.05.2012 saa 14:33
Y
Yewe simwe mwenyine ,iwacu ku Kigo cy'i Kigoma mu Ruhango natwe yatumaze, nibadutabare n'aho ubundi WAPIII !
Musubize25.05.2012 saa 14:33
Y
Yewe simwe mwenyine ,iwacu ku Kigo cy'i Kigoma mu Ruhango natwe yatumaze, nibadutabare n'aho ubundi WAPIII !
Musubize25.05.2012 saa 14:33
Y
Yewe simwe mwenyine ,iwacu ku Kigo cy'i Kigoma mu Ruhango natwe yatumaze, nibadutabare n'aho ubundi WAPIII !
Musubize25.05.2012 saa 14:33
Y
even in NUR arahari !!!!!!!!!!!
Musubize25.05.2012 saa 12:26
yy
TWIHANGANISHIJE ABO BANA BO MURI SECONDAIRE MINISTERI Y' UBUZIMA IKORE AKAZI KAYO
Musubize25.05.2012 saa 10:01
MUHIRE FRANCOIS
Ndatera murya Gus na Umulisa.College St Andre izwiho byinshi byiza ariko ikiyiranga kikanaeranga abahize guhera 1957 ni discipline ndetse na Esprit de St andre.Nanjye ndashimira P Kibanguka Andre"twahimbaga GICUCU kubera kwigana uko yabwiraga ibyana bitumva abikosora" mushimira discipline ye yampaye nanubu ikaba ikindanga.St Andre yibarutse abapadiri kubera we.Yibarutse abagabo usanga no hanze aha bafite ikinyabupfura bno kubaha utwabandi batarangwa n'agasuzuguro.Imana izakomeze kumuba hafi izamuhe ingororano nsanga muri boboliya Psl 27:4.Padiri niba usoma izi comments ndagusabye rwose usome ako karongo nguhaye nk'intashyo.See you in new Jelusalem.
Musubize25.05.2012 saa 04:48
Gaspard H
Reka njye nivugira Padiri KIBANGUKA abanyeshuri bakomeje kugarukaho ku byerekeye disciplina na Espriy ya bien. Padiri Kibanguka, amenye ko n'igihe yari akiri kuri St Michel, discipline twari tuyimuziho. Ishobora byinshi
Musubize25.05.2012 saa 03:58
philippe
Ahubwo abatabazi bindwara z'ibyorezo nibatabare kuko bimeze nabi cyane nkubu aho bita kwa HAJI NYANDUNGU bimeze nabi nawe bamufashe arimo aragerageza gufata ingamba nawe zo kudatuma abana basohoka ariko abana bamerewe nabi !
Musubize25.05.2012 saa 02:45
KABINGO
BAGARURE PADIRI CHRISOSTOME.
Musubize25.05.2012 saa 02:29
Bebeto
AHO SHAHU AYO MASO NTARIMO GUTERWA NA BIRIYA BI COMPUTERS BYAKWIRAKWIJE MU BIGO BY'AMASHURI ? NARABIVUZE KANDI AKO ABAZUNGU BAZATUZANIRA TUZAGAFATISHA YOMBI ! MUKORE IGENZURA MUREBE IMPAMVU IBITERA.
Musubize25.05.2012 saa 01:44
AMASO
Nta kibazo abanyeshuri bakwiye kugira barikumwe n'umubyeyi Padiri Kibanguka kuva kera ahora abyitwaramo neza iyo bigeze nko mu bihe bimeze gutya kandi abanyeshuri baho barasobanutse
Musubize25.05.2012 saa 01:13
Narahize
Minisiteri ishinzwe ubuzima nyamuneka nimutabare ibig byinshi abana bayarwaye nta GROUPE SCOLAIRE ST ALOYS RWAMAGANA abana bamerewe nabi mutabare
Musubize25.05.2012 saa 00:04
UWERA JANE
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!