@Rutalindwa, your irony is fully noted, nubwo ntasangiye concept yawe yuko umuntu ashobora gukunda igihugu kandi agiharibika. Ibyo ubwenge byo ntacyo ndibubivugeho. Suffice to say yuko haliho abagerageza gucisha ibintu ku rubuga yenda bazi yuko atali byo ariko hali point bagamije gucishaho. Ibyo iyo mbibonye sinshobora kubyihanganira. Ndangize vuga yuko imikorere y'akariya kanama k'umutekano ka LONI igiye guhinduka, ni nayo mhamvu twumva bamwe barakaye kuko nabo barabyumva yuko batazongera (at least mu myaka ibili iza) gukoresha processes za LONI kuduharibika no kugerageza guhungabanya inyungu z'u Rwanda n'ibindi bihugu by'Afurika bamenyereye guhora batera imigeri uko bishakiye. Umunyarwanda ubona yuko ihagarikwa ryiyo mikorere ali ikintu kibi ntacyo nsangiye nawe nta nicyo nshaka gusangira nawe, uretse ubunyarwanda (nkuko n'interahamwe nazo ali abanyarwanda kandi naho nabishaka ntacyo nshobora kubihinduraho). Kubahana n'ibyiza, ariko kubeshyana nt'akamaro ; abenshi bacisha ibitekerezo byabo k'uru rubuga bakoresha amagambo y'amayeri n'amarenga kuli surface bagerageza kwerekana nkaho bafitiye imhuhwe uru Rwanda, ariko mu mizi ubibona neza yuko ahubwo bishimiye yuko ngo rugiye gukubitwa leta yarwo igahungabana. Jye abo sinshobora kubihanganira, nzahora mbabwira icyo mbatekerezaho. Suko ali jye urukunda kurusha abandi, suko ali jye ufite ubwenge kurusha abandi, ariko nuko ntazategereza ngo habe undi ubasubiza nanjye ndebera, ibyo byitwa gusigana. Every voice counts, and I will make mine do so to express my full support to those who have raised us from the abyss in which it was pushed by many of those who are happy when our country is under fire. There will be no apologies whatsoever to those who wish to return us to failed state status. Rwanda and her people have paid too heavy a tribute to such people's adventurism - hatuwezi kurudi nyuma ! Abavandimwe nka Dez, Karimu na Bazooka, bazi kuvuga ibikwiye kandi banakoresheje amagambo yubaha nuwo badasangiye ibitekereze (nkuko bamwe muvuga yuko mubyifuza), your views represent a breath of fresh air and are always a pleasure to come across. I always scan the comments for yours as they really leave me on a high.
Mubyukuri ntitukite kubyo u Bubiligi buturega bitarukuri ;twirebere ukuri kuko ukuri guca mu ziko ntigushya.Bazabonako bibeshye ,batugarukire .
Twese dushyire hamwe twamagane ibyo baduharabika ,turushaho kwihesha agaciro.
murakoze.
ngo ububirigi bwarifashe ?! buragafatwa bwiba
Si byiza gutukana.
24.10.2012 saa 04:05
Ikinyabupfura
Arikoooo ye, ibi nabyo byo guhora muterana amagambo ndabirambiwe. Mwakwicaye mugakora ubundi mugashima Imana ra ! Asyiiiiii reka njye kwinywera agakonje. Nta tiku nshaka.
Ariko Abanyarwanda bamwe mwagiye mwemera ko mufite umutima mubi mukajya mureka kubyegeka ku bandi ? Ibitutsi biri muri comments ziri hano ni uwuhe muzungu wabibigishije ? Gusebanya, kwirata, kwishongora, mwabitojwe n'uwuhe muzungu ? Baca umugani ngo<< ihunga umurizo wyo igwa ruhabu.>> Ibyo byo ni Abanyarwanda babivuze kandi ni byo.
Ejo bwari uBufaransa, none ni u BUBILIGI ! Ibize nabi uyima ifu ! Abanyarwanda bamwe muri ibi bihe bameze nk'inyamaswa y'inkazi yakomeretse ihitana icyo ihuye nacyo cyose ! Mbega mbega ! No kwifata mu matora bibaye icyaha rero ?!! Yego ko MWIDISHYI !
Ariko iyo ububirigi bushubije amaso inyuma bukareba ibihugu bwari bukolonoje ntibigaya ?Icyakora umuntu atanga icyo afite"Acakubiri"
@kk, Bwana we rekeraho umukino wanjyu wokwivanga mubashakira u Rwanda rwubu ikiza, ahubwo werure uvuge yuko ubabajwe nuko uru Rwanda rwigejeje ku mihigo yarwo yo kwinjira muli UNSC. Izo code muvugiramo zo gusa naho igihugu mugifitiye imhungenge ahubwo mukifuriza inabi twarazimenyereye. Murekeraho gutekereza yuko kuvugira ku mhande zombi z'umunwa mukoresha uburyarya hali aho bili bubageza, mwerure rwose. @Rutalindwa, security council ntiyatoye u Rwanda kuko siyo itora. Amatora yabajya muli security council abera muli General Assembly ikubiyemo ibihugu byose bigize umuryango mhuzamahanga wa LONI - n'ukuvuga yuko GA ariyo most democratic kuko ikubiyemo ibihugu byose, kandi muli byo ibirenga 77% (148 kuli 193) byashyigikiye candidature y'u Rwanda muli round y'amatora ya mbere. Australia na Luxembourg byo byatowe gusa aruko bigombye kujya muli round ya kabiri, ibi bikerekana yuko u Rwanda rufite abarushyigikiye benshi kurusha ibyo bihugu kandi bikize. Naho mwavuga ngo nuko u Rwanda rwali ruserukiye Afurika, ibyo ntibisobanura kuki rwageze kuli ayo majwi yose muli round ya mbere, kandi afurika yose ifite amajwi 53 gusa kandi bimwe mu bihugu byo muli Afurika nka Afurika y'Epfo, Zimbabwe na DRC bitaradutoye (ubwo n'ukuvuga yuko at least ibihugu 99 m'ubyadutoye bitava muli Afurika). Ibi byose bikerekana the widespread wide support u Rwanda rufite kw'isi. Abo ibi bibangamiye bakunze kwandika kuri uru rubaga, get used to it. Contrary to those who are forever online trying to smear their country, the world at large knows our history and situation and admires the way in which our leaders and those they lead have together worked a miracle and, Phoenix-like, raised our country from the ashes another group of Rwandans, abetted by those who never cease from giving sanctimonious lessons, to become a role model for many across the world. Inzira iracyali ndende, ariko umusingi tumaze kuwubaka, kandi k'urutare.
Mwene Kalinda muvandimwe ndagushimiye kandi si ubwa mbere ! Ndabona kugira icyo nongera kuri post yawe bigoye ! Keep it up prother !
23.10.2012 saa 12:39
Dez
Inyandiko zawe nk'izi zitarangwa no kwubaha ibitekerezo by'abandi zirarambiranye. Udashyigikiye u Rwanda kabone niyo yaba ari umunyarwanda ntagomba kubizizwa cyangwa ngo wumve ko ari umwicanyi. Iyi mvugo ubusanzwe yarangaga interahamwe muri za 92-94 ! Uwo tutavuga rumwe si umwanzi wanjye, si n'umwanzi w'igihugu ! Mwitonde ibibazo bya Congo ntibizabe intandaro ku banyarwanda mu kugarura amagambo yari amaze kwibagirana : UBUNYENZI, IBIPINGA, INKATA,....
23.10.2012 saa 13:13
Rwanyandekwen
Uri umugabo kandi nkuze uburyo usubiza abatifuriza igihugu cyabo ibyiza rwose, umbaye kure twaribusangire icupa nimpamo y 'Imana. Long live Rwanda, Long live Rwandese.
23.10.2012 saa 14:44
Bazooka
Uri umuntu w'umugabo kandi uzi kuvuga neza u Rwanda.
24.10.2012 saa 00:44
karimu
Nibyo rwose mwene Kalinda...ese ubundi hari uwagira icyo avuga utagishaka ! Umbabalire ko nibeshye mvuga ngo security council itora u Rwanda nashakaga kuvuga "itorwamo"..nashakaga kuvuga sinumva ukuntu u Rwanda rutorerwa kujya muri membres non permanents zayo ku italiki 18/10 hayuma mu gitondo cyaho le 19/10 iyo security council nyirizina akaba ariyo itangaza ko ishyigikiye aba experts kandi ko yamaganye ibihugu n'abayobozi (ikanabivuga amazina) bishyigikira M23 !!...muri make iramagana igihugu cyaraye cyiyitorewemo ?? Nashakaga kwerekana urujijo ruri muri ibi byose naho kwitakana ababiligi ngo bifashe...wapi kabisa harimo amacenga aturenze ! Ikindi kandi kujya impaka nawe nta herezo byagira kuko uzi ubwenge kurusha abantu bose...ukunda u Rwanda kurusha abantu bose...mbese uri intakemwa muri byose wangu..iyaba utatukanaga rimwe na rimwe naho ubundi ibitekerezo byawe ntacyo bitwaye wubashye iby'abandi...
24.10.2012 saa 03:49
Rutalindwa
ahahhahaaaaaaaa yifata se ngo bahindure iki ??? Ariko mana akabi gasekwa nk'akeza. Ababiligi n'abanyekongo reka bitane ababyara, ahahhhahaaaa ! Noneho ngo 1er MInistre wabo yagiye Belgique ngo gusinya amasezerano y'ubufatanye ahahhahaah bwahe ???? Iri société ya Ryenders ishinzwe gusahira Belgique, bakwitonze ko ibyabo byamenyekanye. Ubwo bufatanye muzabona icyo bubyara ahahaha. Kagabo
ububirigi numwana nzabyara nzamubwira ibibi byarwo urwanda barugize ruto none ngo abakongoman bavuga ikinyarwanda izoningaruka zababirigi ubuse itsembabwoko ryabatutsi ryabamariye iki ? bungutse ik ?muzabambarize ngaho se muzongere kudukoroneza mwangegera mwe mukoreshwa na rusoferi azabahemba iki ? muzisubireho
Muve kubaginga wana ubu iyaba twarakolinijwe nabandi bataribo ntituba turi bagabo nigihugu cyacu bataragikase ngo bagihindure akadomo nibareke tugaragze ubuhangae bwacu kuko nubwakera nubundi badukolonije byabaje kubagora bo gafpa
Iriya foto y'intumwa y'ababiligi muri LONI igomba kuba yarafashwe mw'ibarura ry'amajwi. Mbega agahinda weee ! I fully agree with your point of view,
Ariko ONU iri mu yahe ubungubu ?? Le 18/10/2012 security council itora u Rwanda...mu gitondo bukeye le 19/12/2012 conseil de sécurité iti "Le Conseil de sécurité de l'ONU a exprimé vendredi son "soutien total" aux experts de l'ONU qui accusent Kigali et Kampala d'armer la rébellion en RDCongo et a menacé implicitement de prendre des sanctions contre de hauts responsables de ces deux pays" Njyewe nimumbwire niba ari ababiligi babiri inyuma ? Naba nabo barifashe kubera izo confusions...ese ko bo batahagaritse igice cy'imfashanyo nk'uko abongereza na amerika babikoze ? Ubu aha twabaziza ko bifashe ? Ubwo mwe murabona na ONU ubwayo rimwe iti dushyigikiye 100% impuguke, bwacya iti u Rwanda turotoreye mu kanama k'umutekano...Imikino iri gukinirwa ku Rwanda ntiyoroshye na mba ntitunibeshye n'umunsi n'umwe ko hari udukunda kurusha undi bose barishakira ibuye riri Congo...yewe n'abashinwa nubwo bacecetse...imibanire mizima hagati yacu n'abaturanyi bacu niyo yonyine izadukiza biriya birura byose naho ubundi wapi...
Njye nsanga ntakintu gikomeye tuzunguka ngo nuko tuli muli kaliya kanama !!!
Serious !!!
Kuko tutakitwayemo neza ahubwo twazavanamo abanzi benshi cg se nibindi bibazo , cyane bizaterwa nuzaba ahagaraliye urwanda , nibyiza bashyizemo LUISE MUSHIKIWABO
Sakwe sakwe hagati yo kuba Umu zairois cyangwa Umubiligi wahitamo icyi ?
Basi jye napfa kwibera Umuzairois .
Buriya koko umuntu ntanatekereza uburyo yabibye inzangano mu Banyarwanda ngo apfe kwihishira
Yabibye inzangano se yadushyize imihoro mu ntoki ? Iyo noneho twe tutabyemera ngo tumarane ko twirirwa twishongora ku bandi...ubona bo nubwo baba bahanganye hari urasa undi ntibabana...gutanga amasomo turabizi...
23.10.2012 saa 07:37
Kamasa
@Rusine,
Utaniye he na babandi bavuga ngo baranshutse ngo nice kanaka ? Ni gute umuntu uzi ubwenge atinyuka kuvuga ngo ibibi yakoze yashutswe na mugenzi we ? Uruhare rwawe ni uruhe ? Ese urarwemera ?
Turacyari kure.
23.10.2012 saa 07:52
Birori
Harya umubano n'Ububiligi umariye iki u Rwanda ? Ibikorwa bya CTB bihagaze ntacyo twaba duhombye kuko twatangiye kwiteganyiriza ejo hazaza n'AGACIRO DEVELOPMENT FUND.
D idier, ntakiza agira n'umunyamatiku nubusanzwe ;la decision est prise nashaka asare ! ese yabanje agakemura ibibazo byabo ko azahugira kuri congo n'igihugu cyabo bakakibatwara ! ngirango aziko ubunyi n'amahanga ari congo gusa ! bigaragaza ubwenge bwenge ko bungana nubwaba congolais !
kandi afitiye imbabazi congo kurusha banyiri igihugu !
ahubwo naveho nubundi na gouvernement yabo yaramunniye kuyishyiraho ngo arashobora ububanyi n'amahanga !
Uku gutorwa buriya kwabaye akandi gashya kuri ba bandi batatwifuriza ibyiza umujinya wongeye kwikuba izindi nshuro ariko uko turi ubwo nuko nta mpamvu yo kwigira uko tutari kugirango tunezeze abantu kandi umuntu ni nk'undi ibindi bikaza nyuma. ntituyobewe ko uwo bashatse no guhungabanya babimukorera ariko rwose byarahagije ni badufashe batwihere amahoro, si non Dieu est là pour juger tout le monde.
Le chien aboie et la caravane passe ! Mbega ikimwaro ku babiligi, ubu ntibigaragaje ko aribo bakomeje guhembera urwango hagati ya DRC nu RDA ? Ubwo amabuye yahariya hakurya niyo abasazije ? Nibemere bagabane n'andi mahanga nkabo kuko DRC yiyemeje kuba IGITEBO !!!!
Ese murifuza ko ububiligi bubyifatamo gute. Iwabo ntibazi ikibaztegereje, nukubona bucya. Impaka zishingiye ku moko n'uturere bibageze habi. Baracyasaza imigeri ngo ijwi ryabo ryumvikane ku rwego mpuzamagahanga, ariko nabo ntakijyenda. Musome ibyo the Guardian, Times, ... n'ibindi binyamakuru byandika uyu munsi k' Ububiligi. Naho Ministre Didie. R. we mubyukuri ntabwo azi politike mpuzamahanga, ubona nubundi ahuzagurika. Mubareke, Diplomatie ikinwa kwinshi, ubwo nawe yigize nka .Jupee, azabona akamutegereje.
Iririre mwana wa mama ubihorere...bo ntibatemana bazira amazuru...ntibatemana bazira gutanga ibitekerezo binyuranye muri politiki...kwiyumva no kwishyira heza turi abambere abanyarwanda tubanze twihereho turebe uko twahemukiranye birenze ubwenge naho ibyo kwitakana abandi nta wadushyize imihoro n'ubufuni mu ntoki ! Niba se bifashe buriya bafite impamvu zabo...amerika n'ubwongereza umunsi umwe bati tubahagarikiye igice cy'inkunga kubera rapports za ONU ubundi bati turabatoye...naba n'ababiligi ntibihutiye guhagarika inkunga babaye bategereje rapport final naho kwifata baramaze ... ubundi se barajya kwiteranya na Congo na zahabu ibaha ntibayisangira n'abo bose bitwa ko bashyigikiye u Rwanda...
23.10.2012 saa 04:24
Peter