Mu Rwanda hatangijwe umushinga wo kuvura indwara y’ibibari

Yanditswe na Aisha Bonaventure Rutayisire
Kuya 12 Mata 2013 saa 04:30
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatanu Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’umushinga mpuzamahanga “Operation smiles” batangije umushinga wo kuvura indwara y’ibibari “Rwandan Smiles”.
Nkuko Dr. Githinji Gitahi ushinzwe iki gikorwa muri Afurika yabitangaje, uyu mushinga watangijwe mu Rwanda kugira abahuraga n’iyo ndwara bajye babona ubuvuzi byihuse.
Dr. Githinji Gitahi avuga ko igitera ubu burwayi kitaramenyekana, kugeza n’ubu ubushakashatsi buracyakorwa. Ariko zimwe mu mpamvu zagaragajwe na bumwe mu bushakashatsi (...)

Kuri uyu wa Gatanu Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’umushinga mpuzamahanga “Operation smiles” batangije umushinga wo kuvura indwara y’ibibari “Rwandan Smiles”.

Nkuko Dr. Githinji Gitahi ushinzwe iki gikorwa muri Afurika yabitangaje, uyu mushinga watangijwe mu Rwanda kugira abahuraga n’iyo ndwara bajye babona ubuvuzi byihuse.

Dr. Githinji Gitahi avuga ko igitera ubu burwayi kitaramenyekana, kugeza n’ubu ubushakashatsi buracyakorwa. Ariko zimwe mu mpamvu zagaragajwe na bumwe mu bushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS) bugaragaza ko ibibari bishobora guterwa n’indyo mbi, kunywa inzoga k’umubyeyi utwite, ndetse n’ihumana ry’ikirere.

Umuyobozi mukuru wungirije w’umuryango “Operation smiles”, Natalie Miller, yavuze ko u Rwanda aricyo gihugu gitangijwemo iyi gahunda ku Isi bitewe n’imikorere myiza ya Leta y’u Rwanda.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Asiimwe Anitha, yashimiye “Operation Smiles” kuba yaraje gukorera iki gikorwa cy’urukundo mu Rwanda.

Ati “ Ibikorwa byanyu ni iby’agaciro ku Banyarwanda, abana b’u Rwanda bari bafite ubusembwa batewe n’ibibari, babonye ubufasha buziye igihe.”

Ubushakashatsi bwa “Operation Smiles” bugaragaza ko mu Rwanda habarurwa abantu bari hagati y’ibihumbi bitatu na bitanu barwaye indwara y’ibibari, abana bari hagati ya 250 na 300 barayivukana buri mwaka, muri aba bana umwana umwe ku bana 10 agapfa ataruzuza umwaka kubera iyi ndwara.

Izindi ngaruka ziterwa n’ubu burwayi bw’ibibari, harimo kutabasha gufata ifunguro uko bikwiye kubera ko umunwa uba utameze neza, umwana ufite ubu burwayi ntabwo akura nk’abandi, ntavuga neza bitewe n’umunwa uko uba uteye.

Ubu buvuzi bw’indwara y’ibibari buzatangirwa ku bitaro bya Ruhengeri, Rwamagana, Gihundwe, ibitaro bya gisirikare bya Kanombe n’ibitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK). Abantu bafite ubu burwayi bashobora no kujya kwiyandikisha ku bigonderabuzima.

Umuryango “Rwanda Smiles” ufatanyije na “Operation smiles” bamaze kuvura abantu 1800 mu Rwanda.

Umwe mu bana babazwe indwara y'ibibari agakira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza