Mugesera arashinja FPR , Uganda na USA mu kwiregura kwe

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 5 Gashyantare 2013 saa 06:14
Yasuwe :
0 0

Imbere y’Urukiko n’Ubushinjacyaha kuri uyu wa kabiri tariki ya gatanu Gashyantare 2013, Dr Leon Mugesera ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi yireguye ku cyaha byo gushishikariza abandi gukora ubwicanyi avuga ko FPR inkotanyi, Uganda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagize uruhare mu gutera u Rwanda bigatuma haba ubwicanyi.
Ubushinjacyaha bwamusabye kwiregura ku bwicanyi bwakorewe Abagogwe mu mwaka w’1992 mu Ntara y’Amajyaruguru bugakurikira ijambo yavugiye ku Kabaya (...)

Imbere y’Urukiko n’Ubushinjacyaha kuri uyu wa kabiri tariki ya gatanu Gashyantare 2013, Dr Leon Mugesera ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi yireguye ku cyaha byo gushishikariza abandi gukora ubwicanyi avuga ko FPR inkotanyi, Uganda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagize uruhare mu gutera u Rwanda bigatuma haba ubwicanyi.

Ubushinjacyaha bwamusabye kwiregura ku bwicanyi bwakorewe Abagogwe mu mwaka w’1992 mu Ntara y’Amajyaruguru bugakurikira ijambo yavugiye ku Kabaya ryashishikarizaga abahutu kwica abatutsi nk’uko ubushinjacyaha bwabivuze, ariko Mugesera yirinda kwerura ngo avuge ku bijyanye n’iryo jambo.

Mu masaha arindwi ahagaze imbere y’abacamanza Mugesera yibanze ku gusoma inyandiko zaciye mu bitangazamakuru byo hanze y’u Rwanda n’igitabo cy’umwanditsi Pierre Pean bishinja FPR gutegura umugambi wo gutera u Rwanda.

Bumwe mu buryo Mugesera akoresha yisobanura ni ugusoma ibitabo n'impapuro agaragaza ko intambara yatangijwe na FPR ari yo yateye ubwicanyi mu Rwanda

Yifashishije umushandiko w’ibitabo yari yitwaje bivuga amateka y’u Rwanda n’uko ubwicanyi bwagiye butegurwa n’abahoze muri MDR Power, Mugesera yireguye avuga ko nta ruhare na ruto yagize mu gutegura ubwicanyi. Ati “Kuba mu gihugu hari umwuka mubi, imvururu n’akaduruvayo mu 1992 si jye wabiteye kuko ntakwiriye igihugu cyose! Kuva nambuka umupaka w’u Rwanda mu 1992 ntabwo nongeye gukora politiki mwabaza n’abandi!”

Yavuze ko ibyaha bamurega byabaye yaramaze kuva mu gihugu, asaba igihe gihagije cyo gukusanya inyandiko zikubiyemo ibyaha aregwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo Mugesera yiregura bibasubiza inyuma aho kujya mu mizi y’ibyaha, bumusaba ko yakwiregura ku byaha akurikiranyweho aho gutandukira avuga ibyateye intambara mu Rwanda kuva kera.

Urukiko rwahaye Mugesera umwanya uhagije wo kwiregura, ariko awukoresha asoma inyandiko zishinja FPR, Amerika na Uganda gutera u Rwanda ari na byo ngo byatumye haba Jenoside.

Nyuma yo kubona gusoma izi nyandiko bishobora kuzadindiza urubanza Urukiko rwahaye Mugesera uburenganzira bwo gukusanya inyandiko yerekanaga ko zifitanye isano n’ubwicanyi bwakozwe mu 1992 mu Rwanda, bitewe n’uko izo nyandiko asoma zitwara umwanya munini ntihabeho kujya mu mizi y’ibyo aregwa.

Urukiko rwamusabye gufotoza izo mpapuro akazishyikiriza abacamanza, akazatangira kuburana adatwaye umwanya wo gusoma kuko Urukiko ruzaba ruzifite. Ibi byatumye Urukiko rusubika urubanza ho umunsi umwe, rukazasubukurwa ku wa kane tariki ya karindwi Gashyantare 2013 saa mbiri n’igice za mu gitondo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza