Abakiriya b’amabanki n’ibigo by’imari iciriritse bikorera mu Karere ka Muhanga baravuga ko batabona uburyo babikuza ngo banabike amafaranga yabo, mu gihe hatanzwe konji ku bakozi ba leta mu Rwanda.
Mu mujyi wa Muhanga abantu bari urujya n’uruza mu bikorwa bitandukanye , inzu z’ubucuruzi zikinguye, imodoka zitwara abantu, nyamara abagana ibigo by’imari n’amabanki ku iriyi tariki ya 20 Kanama , zose zifunze.
Abo twahuye bagana kuri Banki y’Abaturage y’u Rwanda baravuga ko bitari bikwiye ko nk’abakozi ba Leta bahabwa konji , ngo usange na za banki zifunga kandi zibitse amafaranga atandukanye y’abakiriya bazo , yagombye gukoreshwa kuri uwo munsi. Abaturage bakibaza impamvu zimwe zikorer banki zikorera I Kigali zikoa nta kibazo.
Ibi ni nako byanagenze kubagana izindi banki n’ibi bigo muri aka Karere. Kuri banki ya Kigali abantu batandukanye baraza bakarunguruka abumva bitabanyuze bakabaza abashinzwe umutekano wayo babwirwa ko batakoze ariko bashobora gukora nyuma ya saa sita.
Ku rundi ruhande abafite amakarita amenyerewe ku izina rya ATM, bo bari ku byuma byabigenewe barimo kubikuza, amafaranga yabo. Nyamara ngo n’ubwo bishimiye ko bayabonye baribaza aho bashobora kuyabitsa birinda impanuka zayo. ibi bikanibazwa n’abacuruzi bo muri uyu mujyi twaganiriye.
Ikindi kibazo, ngo ntibumva ukuntu umuntu abikuza amafaranga ku wa gatandatu, akazayabitsa ku wa kabiri, abajura basigaye baba barekereje. Abacuruzi na bo usanga bibabanye ikibazo cyo kubika amafaranga menshi mu nzu.
Kabuto Michel, umuyobozi wa Banki y’Abaturage ishami rya Muhanga yavuze ko impamvu batafunguye ari umunsi w’ikiruhuko kandi ngo abakozi babo bagomba kuruhuka.
IGIHE kibajije ahava aya mabwiriza bagenderaho , uyu muyobozi avuga ko ariko bisanzwe bimeze ku munsi nk’uwo badakora. Nyamara ngo bateganya ko bazakora kuri uyu munsi ngo baba barabateganyije ku wa gatandatu ariko ngo ntibabikoze. Ku bwa kabuto avuga ko amakarita ya ATM abafasha guha serivisi abakiriya babo, nyamara abakiriya bo bavuga ko hari abatayafite, bakoresha impapuro za banki.
Banki rukumbi yakoze mbere ya saa sita ni COGEBANQUE.
Umuyobozi wayo Christian Muhoza yavuze ko bakora ku munsi wa konji bagamije gutanga serivisi nziza kuko ngo nubwo ari konji, ariko ngo abantu bararya kandi bakoresha amafaranga bavana kuri banki, urwaye nta handi yapfa kuvana amafaranga , atari aho yayabitse mu gihe batakoze bikamubera ibibazo.
Ikibazo cyo kubura serivisi mu Rwanda kimaze kugenda gikomera, aho usanga kuri za konji ababitsa muri ibi bigo n’amabanki babura aho babika banabikuza amafaranga yabo, naho abarya muri za resitora bakinubira ko babwirirwa kuko usanga ababatekera bamwe bafunga
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
|
Kigali : Urusimbi rwamuriye moto ya Miliyoni imwe, none ararira ayo kwarika
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |