Bamwe mu bacuruzi bakorera mu Karere ka Muhanga barimo kwiyibisha kugira ngo bishyurwe, nk’uko bitangazwa na Koperative y’Inkeragutabara COOPEVEMU, ishinzwe kurinda umutekano w’abo bacuruzi.
Ahereye ku ngero zirenga eshatu z’abacuruzi bamaze kugerageza kwiyibisha kugira ngo bishyurwe, Umuyobozi wa COOPEVEMU Nkurikiyinka Vincent, avuga ko bagamije gushaka indonke no gutuma iyo koperative ihomba kuko imaze kwishyura amafaranga arenga miliyoni imwe y’abavuga ko bibwe.
Aha kandi ngo hari n’abavuga ko bibwe kandi atari byo, urugero ni umucuruzi wibwe akanagerekaho na miliyoni imwe y’ amafaranga yavuze ko yari yaraje mu iduka . Asabwe kwerekana banki yari yabikujemo ayo mafaranga ntiyayerekana yemera kurihwa ibyibwe ariko yo atarimo.
Si uwo wenyine kuko hari n’abasiga imfunguzo mu ngufuri zabo mu gitondo bakarihisha ariko ngo babeshyuzwa n’abo baturanye kuko usanga bavuga ko bimwe mu byo bavuga ko bibwe ntabyo bacuruzaga, urugero ni uwavuze ko yibwe umuceri n’isukari nyamara abo baturanye bavuze ko ibyo atabicuruzaga.
COOPEVEMU ivuga kandi ko kugeza ubu bafite amafaranga agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 80 batishyuwe n’abacuruzi mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka.
Iyi Koperative kandi inenga bamwe mu bacuruzi batanga amafaranga make y’umutekano nk’aho usanga bishyura 1500 Frw, 2000Frw, Frw 3000 na 4000Frw. Iyi koperative ivuga ko ari make cyane kuko nta nyungu babonamo mu gihe umukozi wabo uhembwa make ahembwa ibihumbi 20 ku kwezi . COOPEVEMU yemeza ko mu gihe abo bacuruzi badashaka kuyongera ngo hari uduce tumwe na tumwe bakoreramo bashobora kuzavamo, kuko aya mafaranga batanga atabasha kwishyura abarinda umutekano.
Bamwe muri aba bacuruzi bavuga ko n’ubusanzwe umutekano wabo bawicungira nta kibazo ngo, ari nayo mpamvu bumva kongera ayo mafaranga bidashoboka kuko ngo hari n’igihe ukwezi gushira batayacuruje.
Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Murenge wa Nyamabuye Nkundiye Theophile, avuga ko hariho koko abacuruzi ahagarariye bagora COOPEVEMU akaba ariyo mpamvu bayigiriye inama yo kujya yitabaza izindi nzego mu gihe iri kwishyuza.
COOPEVEMU igizwe n’inkeragutabara zo mu Karere ka Muhanga. Uyu mwaka yahawe igihembo cya mbere nka Koperative y’Inkeragutabara yakoze neza mu gihugu. Ubuyobozi mu Karere ka Muhanga buvuga ko yagaruye umutekano muri uyu Mujyi kuko yafashe ikanirukana abanywa ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga z’inkorano.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
|
Kigali : Urusimbi rwamuriye moto ya Miliyoni imwe, none ararira ayo kwarika
18.05.2013 |
|
Kigali : Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye barinubira ibihano byo gukubitwa inkoni
18.05.2013 |
|
Ese koko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bizajya bikorwa nyuma y’imyaka itanu ?
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |