Muhanga: Bashatse kwivugana umuntu ntibabigeraho none barafunze

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 30 Mutarama 2013 saa 06:30
Yasuwe :
0 0

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye mu karere ka Muhanga hafungiwe abantu babiri bakekwaho umugambi wo gutegura kwivugana Akingeneye Alice, ku mpamvu z’urwangano rukomoka ku mitungo.
Abatawe muri yombi ni Uwitonze Emmanuel na Uzamukunda Melaniya bo mu Mudugudu wa Kamazuru, Akagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye bakekwaho gushaka kwica Akingeneye.
Melaniya wari ugiye kwivugana Akingeneye amubereye mukase, bakaba bari bamaze igihe bafitanye imanza mu nkiko baburanaga ubutaka basigiwe na (...)

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye mu karere ka Muhanga hafungiwe abantu babiri bakekwaho umugambi wo gutegura kwivugana Akingeneye Alice, ku mpamvu z’urwangano rukomoka ku mitungo.

Abatawe muri yombi ni Uwitonze Emmanuel na Uzamukunda Melaniya bo mu Mudugudu wa Kamazuru, Akagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye bakekwaho gushaka kwica Akingeneye.

Melaniya wari ugiye kwivugana Akingeneye amubereye mukase, bakaba bari bamaze igihe bafitanye imanza mu nkiko baburanaga ubutaka basigiwe na se Akingeneye.

Ngo ubwo inzego za Polisi zafataga Uzamukunda yari amaze guha amafaranga ibihumbi 70 uwiteguraga kurushinga (fiancé) na Alice witwa Phenias kugira ngo amwivugane.

Ariko we akabihakana avuga ko yayamuhaye kugira ngo arongore Alice abereye mukase, imanza bari bafitanye z’ubutaka zibe zicwedetse.

Uwitonze Emmanuel nawe uri mu maboko ya Polisi, azira ko yacumbikiye Phenias Polisi ikeka ko yaba yaracuraga umugambi umwe na Melaniya wo kwivugana Akingeneye Alice, ariko we akabihakana avuga ko atigeze amenya icyagenzaga Uwitonze kuko yamucumbikiye gusa nk’umunyeshuri yigisha mu ishuri ryigisha amategeko y’umuhanda riri muri mujyi wa Muhanga ryitwa “Don’t worry driving school”.

JPEG - 94.2 kb
Uwitonze Emmanuel na Uzamukunda Melaniya bakekwaho gushakaga kwivugana umuntu

Kuko Polisi igikora iperereza ntiyatangaje uko yabonye amakuru ko Alice Akingeneye bari bamufitiye umugambi wo kumuhitana.

Kugeza ubu Phenias bigatuma ubushinjacyaha bukomeza kumukekaho icyaha cyo gushaka kwivugana uwo bagombaga kuzabana, Akingeneye Alice.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza