IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Muhanga : Umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 yarohowe mu cyuzi yapfuye


Yanditswe kuya 23-07-2012 - Saa 14:02' na Deus Ntakirutimana

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 yarohowe mu rugomero rwacukuriwe kuvomerera imirima y’abaturage mu gishanga cya Rugeramigozi kuri uyu wa 23 Nyakanga 2012.

Ahagana mu ma saa tanu z’amanywa nibwo abantu bahagarikiwe na Polisi n’abayobozi b’inzego z’ibanze barohoraga uyu murambo wari waratangiye kunuka muri uru rugomero.

Umwana witwa Niyonshimiye Florent w’imyaka 15 yavuze ko hari mu gitondo ubwo yari aje gutwara amatafari mu kirombe giherereye mu Kagali ka Kinini, abanyururu bahaciye bakababwira ko babanye ikimeze nk’umuntu muri urwo rugomero nyuma yaho nibwo yagiye akoga amushyira ku nkombe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Kinini uru rugomero ruherereyemo , Kamatari Jean Damascène yavuze ko batari bazi ko uyu muntu yaguyemo ngo babimenye babibwiwe. Ku bijyanye no kumenya inkomoko y’uyu muntu ngo nti babashije kuyimenya, kuko babajije abari aho bose bakamuyoberwa yemwe nta n’ibyangombwa yari afite.

Kamatari yavuze ko nyuma y’uko babonye uru rugomero rushobora kwica abantu harimo impanuka n’abashobora kurwiyahuramo ngo bagerageje kubimenyesha Akarere gashyiraho umuzamu wa ku manywa ariko ngo ntiyarinda abantu ngo abikore na nijoro. Mu byo uyu muzamu akora abuza abana koga muri uru rugomero ndetse n’abashaka kurwiyahuramo kuko mu mezi ashize yavanyemo umugore wari uje kurwiyahuramo.

Uyu musore wari wambabye ipantaro y’ikigina n’umupira ukomeye ufite ingofero uriho imifuka nta n’igikomere yari afite ku mubiri we, yajyanywe na polisi ku bitaro bya Kabgayi.

Si ubwa mbere uru rugomero rugwamo abantu, kuko uyu ari uwa kabiri umaze kurugwamo nyuma y’umwana waruguyemo yagiye kogeramo agafatwa n’isayo, rukaba rumaze umwaka umwe rucukuwe.

IBITEKEREZO
uyu musore arababaje pe
Musubize24.07.2012 saa 07:54
koko
ariko niba ari ikinyarwanda gike cyange , kurohora narinziko ari kurohora uwarohamye ukamukiza akavamo akiri muzima. nahibyo ndumva atari ukurohora
Musubize23.07.2012 saa 17:18
uhuuu
Reba inkuru ubwayo uve muri izo details. Jye ahubwo ndatangaye ko ugaya ikinyarwanda uyu munyamakuru yakoresheje hanyuma ukabura wowe ijambo usimbuza iryo wagaye !
24.07.2012 saa 05:42
Cal
Ibyo uvuga nibyo rwose sens y'ijambo kurohora ni iyo
24.07.2012 saa 07:13
karabayekarabaye
umwa icyo inkuru ivuga muri rusange naho gutinda ku ijambo kurohora nta cyo bikungura birashoboka ko warohora umuntu agihumeka cyangwa yapfuye, n'ibintu kandi birararohorwa, uyu musore Imana imuhe iruhuko ridashira !!!!
25.07.2012 saa 02:49
motomboko
imana imwakire mu bayo kandi umuryango we ukomeze wihangane
Musubize23.07.2012 saa 10:42
ze
Baramunize bamutamo ?! Cyangwa yariyahuye ! Byose birashoboka !
Musubize23.07.2012 saa 07:38
Sanogo

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!