Nubwo inzego zitandukanye zishyirwaho ngo zunganirane mu mikoranire hari zimwe mu nzego z’ibanze zikemanga amakuru yatanzwe n’inzego zizibanziriza ndetse zimwe muri zo zikagenda biguruntege mu gutanga ibyangombwa zihereye ku makuru yatanzwe n’izo nzego kuko ngo aba atizewe.
Urugero ni mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye, aho umwe mu baturage bahagannye ashaka ibyangombwa birimo icy’amavuko n’igisimbura indangamuntu atari yarabonye mu gihe abandi bazifataga, maze akabwirwa ko adashobora guhabwa ibyo byangombwa kuko ngo mbere abizana hatariho izina rya se ku byo yazanye ; nyamara nyuma ibyo yazanye urwego rw’umudugudu avukamo rukuzuzaho amazina ya se byagera no ku rwego rw’akagari agasinyirwa hakanashyirwaho na kashe y’ako kagari.
Umugore wari uje gushaka ibyo byangombwa yavuze ko abishaka kugira ngo azabashe kurega rimwe mu mashuri makuru ari i Kigali kuko ngo aho ryubatse ahari ah’ababyeyi bahunze mu mwaka wa 1994.
Se yajyanye n’abana maze ntibagaruka mu gihe uyu mugore mu guhunguka yaje wenyine ari n’umwana maze ntabashe gukurikirana icyo kibazo ariko ubu ngo agiye kugikurikirana arege iryo shuri mu nkiko zamutumye ibi byangombwa yashakaga.
Ku byerekeranye n’ababyeyi, uyu mugore yavuze ko bizwi ahantu hose ko ari abe ko no mu bitabo bya kera byanditsemo gusa ngo ni uko bitabasha kuboneka ariko ngo abo bari baturanye baramuzi kuko yavutse ku babyeyi be banasezeranye imbere y’ubuyobozi.
Umwe mu bayobozi bashinzwe irangamimerere mu murenge wa Nyamabuye, yavuze ko hari igihe izi nzego zuzuriza umuntu iyangombwa ntacyo zitayeho waba uje mu mudugudu ukababeshya bakabyemera gusa ngo upfa kuba umaze igihe uhabarurirwa.
Uyu muyubozi avuga ko izi nzego zikwiye amahugurwa ku mikorere, byanaba na ngombwa urwego rw’umudugudu rugahabwa abayobozi bafite amashuri nk’uko bisigaye bigenda mu kagari.
Yakomeje avuga ko uru rwego ayobora ku murenge hari igihe amakuru yarwo aherwaho mu gihe hari inzego runaka zabigennnye ngo niyo mpamvur rutanze amakuru apfuye rutaba rwubaka igihugu.
Ni yo mpamvu yasabye uyu wasabaga ibyangombwa kuzana indangamuntu ya kera cyangwa kamwe mu byangombwa byakwemeza ko uyu mugore uwo yandikishijeho ari se, akazana nk’ikarita ya batisimu cyangwa ikindi cyangombwa.
Bamwe mu baturage bari aho bavuze ko ari ngombwa ko ikoranabuhanga ryihutishwa mu nzego z’ubuyobozi kuko ngo bizakosora amakosa yose nk’aya akiboneka mu kazi.
Urwego rw’umudugudu ni rumwe mu nzego z’ibanze zitanga amakuru n’ibyangombwa bishobora guherwaho n’izindi nzego nyinshi zirukuriye. Mu gihe rero zatanze amakuru atari yo bishobora kudindiza iterambere ry’igihugu.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |