Mukama: Baracyakomerewe no gukoresha amazi y’ibinamba

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 1 Werurwe 2013 saa 12:19
Yasuwe :
0 0

Abaturage b’Umurenge wa Mukama ho mu Karere ka Nyagatare, barashishikarizwa gukoresha imiti yica udukoko two mu mazi nyuma y’aho bigaragariye ko 45% by’indwara zigaragara mu kigo nderabuzima cya Muhambo kiri muri uyu murenge ari izituruka ku mikoreshereze y’amazi mabi.
Ikigaragara muri uyu murenge ni uko abaturage bagikoresha amazi y’ibinamba n’andi atemba, kuko iyo ugendagenda usanga bavoma amazi badaha atemba mu bishanga bakayakoresha imirimo yo mu ngo.
Abaganiriye n’itangazamakuru mu batuye (...)

Abaganiriye n’itangazamakuru mu batuye uyu murenge bavuga ko nta kundi babigenza, kuko ngo ikibazo cy’amazi muri uyu murenge ari imbogamizi.

Nizeyimana Anastase, umuyobozi w’Inama Njyanama y’akagari ka Gishororo, atangaza ko ikibazo cy’ibura ry’amazi ari ingutu cyane cyane mu gihe cy’izuba kuko ngo n’ikinamba cya Nyiragahaya bavomamo na cyo kiba cyakamye bityo bakajya kuvoma ku cyambu cya Ngoma kigabanya Umurenge wa Mukama n’uwa Mimuli.

Kayijamahe Andrew ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu Murenge wa Mukama, avuga ko bakoze ubuvugizi kuri iki kibazo nubwo n’abaturage bafite imyumvire ikiri hasi mu gusukura aya mazi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza