Muri Mutarama intore ziratangira ibikorwa by’urugerero

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 29 Ukuboza 2012 saa 09:11
Yasuwe :
0 0

Icyiciro cya mbere cy’imirimo y’ubwitange ifitiye igihugu akamaro izajya ikorwa n’abarangije amashuri yisumbuye, byiswe kujya ku rugerero, cyizatangira tariki ya 21 Mutarama 2013.
Icyiciro cya mbere cyo kujya ku rugerero kizatangirana n’intore zirangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2012.
Mu nama yahuje Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu(MINALOC), Intara, Uturere n’Umujyi wa Kigali yo ku wa 29 Ukuboza, Rugamba Egide ushinzwe igenamigambi muri MINALOC, yatangaje ko iyo mirimo igiye gukorwa (...)

Icyiciro cya mbere cy’imirimo y’ubwitange ifitiye igihugu akamaro izajya ikorwa n’abarangije amashuri yisumbuye, byiswe kujya ku rugerero, cyizatangira tariki ya 21 Mutarama 2013.

Icyiciro cya mbere cyo kujya ku rugerero kizatangirana n’intore zirangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2012.

Mu nama yahuje Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu(MINALOC), Intara, Uturere n’Umujyi wa Kigali yo ku wa 29 Ukuboza, Rugamba Egide ushinzwe igenamigambi muri MINALOC, yatangaje ko iyo mirimo igiye gukorwa bwa mbere mu gihugu hose, . izatangira tariki ya 21 Mutarama, imare amezi atatu.

Rugamba avuga ko imirimo izajya ikorwa ari imirimo y’amaboko n’ubukangurambaga bugamije guhindura imyumvire mu baturage, bitewe n’ibikenewe aho izo ntore zituye. Iyo mirimo izajya ikorwa amasaha atandatu ku munsi.

Mu Rwanda hamaze igihe hagiyeho gahunda yo guhuza urubyiruko cyane cyane ururangije kwiga amashuri yisumbuye mu itorero, bakiga ibijyanye n’indagagaciro na kirazira by’umunyarwanda. Abava mu itorero kandi bahabwaga ubutumwa butandukanye burimo guhindura imyumvire no kugirira akamaro aho batuye.

Iki gikorwa kigiye gutangizwa cyo kizakorwa hubahirizwa itegeko ryemejwe na Repubulika y’u Rwanda rirebana n’ubukorerabushake.

Imirimo yo ku rugerero izajya ikorwa, ni ubwitange nta mushahara uzajya uhabwa abayikora.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza