IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda
Musanze : Basanga imurikabikorwa rituma umuturage atanga ibitekerezo byo kunoza ibizakorwa

Musanze : Basanga imurikabikorwa rituma umuturage atanga ibitekerezo byo kunoza ibizakorwa


Yanditswe kuya 9-02-2013 - Saa 08:33' na Isaie Mbonyinshuti

Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Musanze, riravuga ko umunsi w’imurikabikorwa utuma buri muturage yisanga ku bafatanyabikorwa maze nyuma yo kugaragarizwa ibyo bakora akaba yashima cyangwa akagaya kugira ngo ibyo bitekerezo byubakirweho hanozwa ibizakorwa mu mwaka ukurikiyeho.

Gufungura imurika

Ibi byatangajwe na pasiteri Rutikanga Gabriel, perezida w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Musanze (JADF) ku wa kane tariki ya karindwi Gashyantare 2013 ubwo hafungurwaga iminsi ibiri y’imurikabikorwa mu Karere ka Musanze. Ati “Umunsi nk’uyu utuma buri muturage yisanga ku bafatanyabikorwa akababaza ibyo bakora, akerekwa imigambi bafite ndetse akabinenga cyangwa akabishima ; ibyo tukabyubakiraho kugira ngo dushobore kunoza ibyo tuzakora umwaka utaha.”

Kumurika ibikorwa n'abafatanyabikorwa

Kabagamba Deogratias, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru wari muri uyu muhango, yavuze ko uyu munsi utuma abaturage bagararizwa udushya twagezweho n’abafatanyabikorwa. Ati “Ibi bituma abantu bamenya aho bageze mu mikorere, kandi bigatuma n’abafatanyabikorwa ubwabo bahura mu rwego rwo kugaragaza ibikorwa ngo abaturage babimenye.”

Bimwe mu byamuritswe n'abafatanyabikorwa

Umukozi w’umuryango mpuzamahanga wo guteza imbere abatishoboye mu bihugu 17 bya Afurika ushinzwe iterambere ry’imibereho (ACORD) mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Mukahabeshimana Didacienne, avuga ko umunsi nk’uyu ubaha uburyo bwo kugaragaza ibyo bakora ku batari babizi, bakanungurana ibitekerezo ku mpinduka zakorwa kugira ngo birusheho kuba byiza.

Iri murikabirwa ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa bari mu byiciro bitatu, ari byo icy’imiyoborere myiza, icy’imibereho myiza n’icy’ubukungu.

TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!

IBITEKEREZO