Musanze: Umurambo wa Mukandutiye watoraguwe muri Rwebeya

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 15 Werurwe 2013 saa 04:10
Yasuwe :
0 0

Mukandutiye Drocella uri mu kigero cy’imyaka 55, nyuma y’uko abo murugo rwe bamutegereje nti bamubone ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Werurwe 2013, umurambo we waje kuboneka mu Mugenzi wa Rwebeya mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze.
Munyanziza Anataila, avuga ko ubwo yarimo ahinga hafi y’umugezi wa Rwebeya, yabwiwe n’umugore witambukiraga ko hari umuntu uri mu mugezi, yareba agasanga ni umugore kandi yashize mo umwuka, niko gutabaza.
Bamwe mu bari baturanye na nyakwigendera, (...)

Mukandutiye Drocella uri mu kigero cy’imyaka 55, nyuma y’uko abo murugo rwe bamutegereje nti bamubone ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Werurwe 2013, umurambo we waje kuboneka mu Mugenzi wa Rwebeya mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze.

Munyanziza Anataila, avuga ko ubwo yarimo ahinga hafi y’umugezi wa Rwebeya, yabwiwe n’umugore witambukiraga ko hari umuntu uri mu mugezi, yareba agasanga ni umugore kandi yashize mo umwuka, niko gutabaza.

Bamwe mu bari baturanye na nyakwigendera, bavuga ko kuwa Gatatu nimugoroba yagiye ku gasantere, abo mu rugo iwe bagatekereza bagaheba, gusa bakeka ko nyuma atashye aribwo umugezi waba waraje kumutwara, dore ko hariho imvura nyinshi ku buryo amazi yari yazamutse cyane.

Mukandutiye, asize abana batandatu, akaba yari atuye mu Kagali ka Kabeza, Umurenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, akaba yari umuhinzikazi w’umupfakazi. Umurambo we wahise ujyanwa mu bitaro bya Ruhengeri ngo bemeza icyamuhitanye.

Hakizamungu Fillo, ushinzwe ubuzima no kurengera abatishoboye mu Murenge wa Nyange, avuga ko abaturage bagomba kwitondera kwegera imigezi igihe imvura irimo kugwa, bitewe n’uko bashobora gutwara n’amazi.

Avuga kandi ko bagiye guhuza abaturage, bakabaha ubu butumwa, kuburyo hatazagira abandi baturage bahasiga ubuzima kandi hari uburyo bwo kubyirinda.

Umurambo wa nyakwigendera mu ngobyi nyuma yo kurohorwa mu mugezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza