-Uyu mutegarugori ufite imyaka 35 y’amavuko, umugabo we afite imyaka 75
Nyuma y’igihe kigera ku kwezi n’igice akurikiranirwa hafi n’abaganga bo mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri, umutegarugori wo mu Mudugudu wa Kavumu, mu Kagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru yabashije kubyara abana bagera kuri bane nta nkomyi.
Mu ma saa sita z’ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere, Nyirakanyana Francoise w’imyaka 35 y’amavuko yabyaye abana bane barimo abahungu babiri n’abakobwa babiri.
Mu kiganiro yagiranye na Orinfor dukesha iyi nkuru, Nyirakamana yatangaje ko akimara kumva ko atwite aba bana yabyakiriye neza kuko ngo “byose bituruka ku bushake bw’Imana”, gusa avuga ko kuri ubu ahangayikishijwe n’ikizabatunga kuko amikoro ye atabimubashisha, ndetse ibi bikaba byemezwa na Mujawamariya Shadiya, Umujyanama w’Ubuzima mu Kagari ka Kigombe wakurikiranaga ubuzima bw’uyu mugore umunsi ku munsi.
Nyirakanyana Francoise ni umugore wa Kabiri wa Ntawuruhunga Mathias, Umusaza umurusha imyaka 40 kuko afite imyaka 75 y’amavuko, bakaba barabanye nyuma y’aho uyu musaza apfushirije umugore we wa mbere.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Dr Zanre Yacouba, muganga ukurikiranira hafi ubuzima bw’uyu mutegarugori yavuze ko muri rusange akomeje kwitabwaho akurikiranwa ku buryo bwihariye kugira ngo ubuzima bwe bukomeze kumererwa neza.
Yagize ati « Tumupima twahise tubona ko atwite abana bane, ubusanzwe ntabwo biba bimenyerewe, ariyo mpamvu iyo tubonye iki kintu kidasanzwe twihutira gukurikirana umubyeyi ku buryo bwihariye”.
Dr Yacouba yakomeje avuga ko kubyara abana bane bitoroshye na mba, bityo uyu mutegarugori akaba yari afite umunaniro, kandi abaganga bagomba kumurinda n’ibindi bibazo bishobora kuvuka nyuma yo kubyara. Gusa uyu muganga yavuze ko ubuzima bwe bumeze neza, ariko kandi yongeraho ko bakomeje kumuba hafi mu buryo bwo kumuvura kugira ngo ubuzima bwe bukomeze kumera neza.
Kugeza ubu aba bana uko ari bane bari kwitabwaho n’abaganga aho banashyizwe mu byuma byabugewe mu rwego rwo gukomeza kubafasha gukura neza.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Rulindo hagiye kubakwa icyigo cy’amahugurwa kizafasha gukora ubuvumvu bw’umwuga
18.05.2013 |
|
RBC yibutse abahoze ari abakozi b’ikigo gitanga amaraso NCBT
18.05.2013 |
|
Kicukiro : Umugabo akurikiranweho gutema umugore we
18.05.2013 |
|
Imiryango itegamiye kuri Leta irasaba Leta gushyira mu bikorwa imyanzuro ya UPR
17.05.2013 |
|
Haracyabura miliyoni 800 ngo inyubako ya “One dollar compaign” yuzure
17.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |