N’ubwo Nzambazamariya Veneranda atakiriho bimwe mu byo yaharaniye byarubahirijwe

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 5 Gashyantare 2013 saa 09:28
Yasuwe :
0 0

Tariki ya gatatu Mutarama 2013 ubwo Umuryango Nzambazamariya Veneranda wizihizaga isabukuru y’imyaka 12 ishize Nzambazamariya apfuye, abari bitabiriye uyu munsi baganiriye byinshi birimo ko bimwe mu byo yaharaniye mu guteza imbere umugore u Rwanda rubishyira mu bikorwa; ikaba ari intambwe ikomeye.
Iyi sabukuru yagendeye ku nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’umuco w’ubuntu mu kubungabunga umuryango», ibirori byayo bibera ku cyicaro cy’Umuryango w’abari n’abategarugori baharanira (...)

Tariki ya gatatu Mutarama 2013 ubwo Umuryango Nzambazamariya Veneranda wizihizaga isabukuru y’imyaka 12 ishize Nzambazamariya apfuye, abari bitabiriye uyu munsi baganiriye byinshi birimo ko bimwe mu byo yaharaniye mu guteza imbere umugore u Rwanda rubishyira mu bikorwa; ikaba ari intambwe ikomeye.

Iyi sabukuru yagendeye ku nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’umuco w’ubuntu mu kubungabunga umuryango», ibirori byayo bibera ku cyicaro cy’Umuryango w’abari n’abategarugori baharanira amajyambere y’icyaro(Réseau des Femmes) ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.

Hashyizwe indabo ku mva ya Nzambazamariya i Remera, haba n’igitambo cya Misa muri IFAK.

Abitabiriye ibirori bagejweho ikiganiro ku «Ruhare rw’umuco w’ubuntu mu kubungabunga umuryango» cyatanzwe na Twungubumwe Arcade, Mukansoro Odette na we atanga ubuhamya kuri Nzambazamariya Veneranda.

Umuyobozi wa “Profemmes twese hamwe” Kanakuze Jeanne, yavuze ko Nzambazamariya yari umuntu ureba kure wahoraga ashishikariza abagore kujya mu nzego zifata ibyemezo no kwiteza imbere bakava mu bukene. Yongeyeho ko imbuto yateye ubu ziri kwera, aho abagore benshi ubu bari mu nzego z’ubuyobozi, n’umugore akaba yarateye imbere mu Rwanda.

Umuyobozi w’Umuryango Nzambazamariya Izabiriza M. Médiatrice, yavuze ko kugira ubuntu atari ukugira ibintu asaba abanyamuryango kwigana urugero rwiza Nzambazamariya yasize.

Uyu muryango ufite intego yo kwimakaza umuco w’amahoro, ubutabera kuri buri wese, n’iterambere rirambye bishingiye ku myumvire y’ubuntu. Washinzwe mu mwaka w’2000.

Nzambazamariya Veneranda yapfuye ku itariki ya 30 Mutarama 2000 azize impanuka y’indege, ubwo yari avuye mu nama i Abidjan muri CÔte d’Ivoire. Yagize uruhare mu iterambere ry’umugore cyane cyane uwo mu cyaro, agira n’uruhare mu ishingwa ry’imiryango myinshi y’abategarugori mu Rwanda harimo nka “Réseau des Femmes”, “Duterimbere”, “Haguruka” na “SWA Rwanda”.

Yanashinze Impuzamiryango Profemmes anayibera umuyobozi, ibyo bikorwa bikaba byaramuhesheje ibihembo birimo icy’ubworoherane no gukemura amakimbirane nta nabi yahawe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Umuco n’Ubumenyi (UNESCO).

Mu mwaka w’2001 yagenewe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mugore (UNIFEM ) igihembo cy’umugore waharaniye amahoro, muri 2006 Umuryango Nyafurika wita ku bumwe bw’abagore umugenera igihembo cyitiriwe Toumbouctou.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza