IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

NAEB yatanze ibisobanuro ku mikoreshereze y’umutungo n’imari bya Leta


Yanditswe kuya 27-10-2012 - Saa 00:30' na Jean Damascène Niyitegeka

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza hanze umusaruro ukomoka ku buhinzi NAEB, cyatanze ibisobanuro kuri Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe kugenzura imikorereshereze y’umutungo wa Leta PAC , ku ikoreshwa ry’imitungo n’imari y’ibigo byahurijwe hamwe bikitwa NAEB. Iki kigo cyasabwe kunononsora ku buryo bwihuse amakosa ateza urujijo nk’uko byagaragajwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta kandi raporo y’uburyo aya makosa yakosowe ikagezwa kuri PAC.

Mu byagaragaye nk’amakosa ateza urujijo harimo imyenda yagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta bimwe mu bigo byahurijwe hamwe ubwo NAEB yavukaga ari byo OCIR CAFÉ, OCIR THE na RODA byaba bibereyemo ibigo bitandukanye.

Umuyobozi Mukuru wa NAEB Kanyankore Alexis yatangaje ko nk’imyenda ivugwa ko OCIR THE yaba ibereyemo Leta idahari kuko inganda z’icyayi zose zeguriwe abikorera kandi amafaranga akaba yarashyizwe mu isanduku ya Leta. Yongeyeho ko nta buryo OCIR THE yabamo Leta umwenda kandi na yo yari iya Leta.

Ku kibazo cy’imyenda OCIR CAFE ivugwa kuba yaba yari ibereyemo amabanki, ubuyobozi bwa NAEB bwasobanuye ko ari inguzanyo yafashwe igura ifumbire yahawe abahinzi ba Kawa ngo hongerwe umusaruro wa Kawa, abahinzi bakaba baragombaga kuyishyura.

Ku mashini zaguzwe mu mwaka wa 2010 zikishyurwa hadakurikijwe amasezerano OCIR THE yari yagiranye n’uwagombaga kuzizana, Bisengimana Jonathan wari ushinzwe imari muri OCIR THE yasobanuye ko amasezerano yavugaga ko amafaranga azajya yishyurwa mu byiciro kugeza ubwo nyir’ukuzana imashini azishyize aho zagombaga kuba ndetse amafaranga akishyurwa yose nyuma y’uko zikorewe igerageza.

Icyakora ibi ngo ntibyashobotse kuko izo mashini zitumizwa zari izo gushyirwa mu ruganda rw’icyayi rwa Kitabi ndetse na Mata, nyamara zikaba zarageze mu Rwanda izo nganda zaramaze kwegurirwa abikorera.

IBITEKEREZO
None se zimaze kuhagera, zahawe abeguriwe izo nganda. Zasubiye se iyo zavuye ? Niba zarahawe izo nganda, ndumva ntakibazo.Ubwo nizo zishyuye iyo facture. Bitabaye ibyo, hakwibazwa impamvu zatumijwe bazi neza ko hari dosiye yo kuzegurira abibikorera. Ubundi nanone hakwibazwa impamvu raporo ishyikirizwa comission y'abadepide abakoze AUDIT bataganiriye kuri raporo yavuye muri ubwo bugenzunzi n'ubuyobozi bw'ikigo runaka. Ubundi niko bigenda. Kuko hari ibisobanuro ubona byumvikana byakagombye kuvanwa muri raporo cyangwa bigasobanurwa ukundi.
Musubize28.10.2012 saa 04:34
GAT
Ngusubize : Barabanza bakabiganiraho kandi bakanabisinyira yuko ibivugwa muri report impande zombi zibyemeranwaho (management comments). Jye bankoreye audit ndabizi neza uko bigenda. Iyo babihakana rero kandi bafite report basinyeho ko babyemera, jye numva ari ukwivuguruza.
28.10.2012 saa 07:27
Kamanzi

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!