Nduba : Barasaba ko urwobo rwa Bayanga hubakwa urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 13 Mata 2013 saa 08:56
Yasuwe :
0 0

Abaturage batuye mu murenge wa Nduba uherereye mu karere ka Gasabo, barasaba ko Urwobo rwa Bayanga rwakubakwaho urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi babitangaje mu ijoro ryo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside muri uyu murenge, umuhango wabaye ku mugoroba wo Gatanu tariki ya 12 Mata. Nk’uko abatanze ubuhamya babivuze, uru rwobo rwa Bayanga batangiye kurujugunyamo Abatutsi guhera mu 1959, 1960,1961 biza guhumira ku mirari mu mwaka wa 1994.
Nk’uko Karamuzi Godfrey Umunyamabanga (...)

Nk’uko Karamuzi Godfrey Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nduba yabitangarije Abanyamakuru, yavuze ko kuba kuri uru rwobo hatarubakwa urwibutso rw’Abatutsi bazize Jenoside bibabaje cyane. Ati “Ruriya rwobo rurimo Abatutsi benshi kuko batangiye kubajugunyamo kuva cyera cyane.”

Karamuzi yakomeje atangaza ko kubera uburyo Abatutsi bicwaga uruhongohongo muri aka gace, byageze aho bikaba igitutsi, aho bavugaga bati “Urakajya i Nduba” inkomoko ikaba yaraturutse ku byakorerwaga kuri uru rwobo.

Kamanzi Theoneste warokokeye muri uyu murenge, avuga ko nyuma yo guhekurwa n’Abanyarwanda bagenzi babo, ubu ubuzima bukomeje. Ati “Turacyaharanira kubaho, ariko tuzishima ku rwobo rwa Bayanga nihubakwa urwibutso rwa bene wacu bahajugunywe.”

Umuhango wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside bo mu murenge wa Nduba, waranzwe no gusoma amazina yabo ndetse n’ubuhamya bwa bamwe mu barokocyeye muri uyu murenge.

Mu murenge wa Nduba habarurwa Abatutsi basaga 1000 bishwe mu mwaka wa 1994.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza