Nyarugenge: Ishuri Saint Nicolas ryafungiwe imiryango abandi bamaze icyumweru biga

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 15 Mutarama 2013 saa 11:16
Yasuwe :
0 0

Ishuri rishya Saint Nicolas riherereye mu Rwampara, mu murenge Nyarugenge hakunze kwitwa ku Gisikuti, ryangiwe gutangira ngo kuko ryaba ritujuje ibyangombwa bisabwa n’amategeko.
Iri shuri ryashinzwe n’abarimu bibumbiye mu muryango utegamiye kuri Leta witwa “UBUMWE” babona bararenganijwe bikomeye kuko bo babona nta cyangombwa na kimwe kibura ngo ritangire gukora.
Mushinzimana Adrien, umwarimu witeguye kwigisha mu ishuri Ireme waganiriye na IGIHE avuye ku murenge wa Nyarugenge kwakira (...)

Ishuri rishya Saint Nicolas riherereye mu Rwampara, mu murenge Nyarugenge hakunze kwitwa ku Gisikuti, ryangiwe gutangira ngo kuko ryaba ritujuje ibyangombwa bisabwa n’amategeko.

Iri shuri ryashinzwe n’abarimu bibumbiye mu muryango utegamiye kuri Leta witwa “UBUMWE” babona bararenganijwe bikomeye kuko bo babona nta cyangombwa na kimwe kibura ngo ritangire gukora.

Mushinzimana Adrien, umwarimu witeguye kwigisha mu ishuri Ireme waganiriye na IGIHE avuye ku murenge wa Nyarugenge kwakira ibaruwa ivuga ko batemerewe gukora, yadutangarije ko atabona impamvu babuzwa gutangira nyamara barafashe amafaranga yabo bakayashyira ku mazu bakodesheje ubuyobozi bubizi.

Iyo baruwa igira iti

“Bwana Muyobozi wa ONG-IREME
Impamvu :Gusubiza ibaruwa yanyu isaba gufungura ishuri.
Dushingiye ku mpamvu zigaragara ko mutujuje inyubako yujuje amabwiriza asabwa na REB (Rwanda Education Board), ndabamenyesha ko muterewe gufungura ishuri. Mugire amahoro.”

Mushinzimana Adrien avuga ko n’ubwo ubuyobozi bw’umurenge wa Nyarugenge bwabahaye iyi baruwa, babona bararenganye kuko ku bwabo bujuje ibyangombwa byo gutangiza ishuri.

Mushinzimana yagize ati “Nubwo ubona baduhaye uru rupapuro rutubuza gukora nta muntu n’umwe wigeze usura hano babyumva mu magambo.”
IGIHE kiganira n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugenge Mushinzimana Felix yatubwiye ko ari kwa muganga ko nibishoboka ari buze kuduhamagara.

Ishuri Saint Nicolas ryangiwe gutangira mu gihe abandi banyeshuri bamaze icyumweru kirenga batangiye amasomo yabo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza