IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Ngoma : Abanyamuryango FPR bari ku isonga mugutanga imisanzu mu Ntara y’Iburasirazuba


Yanditswe kuya 6-08-2012 - Saa 03:11' na Besabesa Etienne

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Karere ka Ngoma nibo bari ku isonga mu gutanga imisanzu mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba. Ibi byagaragajwe ubwo habaga ibiganiro by’abanyamuryango ba FPR muri aka Karere gaherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Ubwo habaga ibiganiro kandi abayobozi b’uyu muryango mu nzego z’ibanze nabo bagiye kwegerwa bakibutswa inshingano zabo. Ibi babisabwe na Depite Nshunguyinka François ubwo yaganiraga n’abanyamuryango ba FPR inkotanyi muri aka Karere ku wa 29 Nyakanga 2012.

Muri Ibi biganiro abanyamuryango ba FPR inkotanyi bagaragarijwe ibyakozwe mu gihe kingana n’amezi atandatu ashize, bamurikirwa umusanzu watanzwe n’abanyamuryango bo mu Karere bose aho Umurenge wa Jarama ariwo waje imbere, ndetse banungurana ibitekerezo muri gahunda zitandukanye zo kubaka igihugu, aha ubuyobozi bw’Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba bukaba bwarashimye Akarere ka Ngoma kuba ariko karere kaza imbere mu gutanga umusanzu neza ndetse no gutanga raporo ku gihe mu Ntara y’Ibirasirazuba.

Ibindi byagarutsweho muri ibi biganiro n’ugutegura isabukuru y’imyaka 25 Umuryango FPR Inkotanyi umaze ushinzwe, aho Depite Nshunguyinka ukuriye itsinda rikurikirana ibikorwa bya FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma atangaza ko ikibazo gihari ari cy’imikoranire ku nzego z’imudugudu aho usanga batitabira inama ndetse n’iyo haba hari gahunda zo kubateza imbere ntibaboneke, akaba yarabasabye kongera ingufu kugirango bahindure imyumvire n’imikorere.

Muri ibi biganiro kandi hanatorewe umwanya w’urubyiruko rushinzwe ubukungu ku rwego rw’Akarere, hakaba hatowe Kamuyumbu Sanny naho ku mwanya w’uhagarariye Komite Ngengamyitwarire ku Karere akaba yabaye Ndamage Silas.

Umuryango FPR Inkotanyi washinzwe mu mwaka 1987 ukaba uzizihiza isabukuru y’imyaka 25 umaze ushinzwe ku itariki ya 15 Ukuboza 2012.

IBITEKEREZO
ni bakomereze aho abo bavandimwe rwose bakomeze kuba kwisonga mugutanga imisanzu bubaka umuryango kuko watugegjeje kuri byinshi, na bandi bagakwiriye kubareberaho ...
Musubize6.08.2012 saa 08:40
ruhumuriza

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!