IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Ngoma : Akurikiranyweho gufata nyina ku ngufu


Yanditswe kuya 24-12-2012 - Saa 17:20' na Besa Besa Etienne na Olivier Muhirwa

Uyu ni umusore w’imyaka 20 y’amavuko kuri ubu uri mu maboko ya Polisi akurikitanyweho gufata nyina umubyara ku ngufu.

Uyu musore twirinze gutangaza amazina ye ku mpamvu z’umutekano wa nyina, akomoka mu Murenge wa Gashanda Akarere ka Ngoma Intara y’Iburasirazuba, kuri ubu ari kuri Station ya Polisi i Kibungo.

Uyu wakoze aya mahano ni impfura mu bana 6 babyawe n’uyu mubyeyi umaze imyaka 10 apfakaye . Mu bana bose yabyaye akaba yabanaga mu nzu imwe n’uyu musore gusa kuko abandi bana be baba hirya no hino mu miryango.

Uko byagenze

Ahagana mu masaha ya saa mbiri zo kumugoroba wo kuwa Gatanu tariki ya 21 Ukuboza 2012 , nibwo uyu musore yatashye avuye mu kabari ageze murugo iwabo asaba ibyo kurya maze nyina amurangira aho agomba kujya kubireba, mugihe uyu musore arangije kurya yahise yerekeza mu cyumba nyina araramo nibwo yatangiye kumuganiriza amubaza uko yiriwe.

Muri ako kanya kandi uyu musore yabwiye nyina ko agiye kujya ku irondo hamwe na bagenzi be, ibi ariko ntiyahise abikora kuko yahise yicara kuburiri maze atangira gusambanya nyina umubyara kungufu nk’uko nyina ubwe yabitangarije IGIHE n’agahinda kenshi.

Uyu musore nawe yemera ko yasambanyije nyina umubyara ku ngufu, ariko akaba abisabira imbabazi akavuga ko yabitewe n’ubusinzi.

Mu gihe uyu musore ari mu maboko ya Polisi, nyina umubyara we yajyanywe ku Bitaro Bikuru bya Kibungo nga hasuzumwe harebwe niba nta ndwara yamwanduje.

Icyo polisi ivuga

Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Supt. Nsengiyunva Benoît atangaza ko abaturage bose bagomba kwirinda ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, bakirinda n’ubusinzi bakanamagana ibikorwa by’ihohoterwa byose aho biva bikagera.

Icyo yahanishwa ahamwe n’icyaha

Mugihe uyu musore iki cyaha akurikiranyweho cyaba kimuhamye nk’uko ingingo ya 197 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda kibiteganya, yahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 7 kugeza kumyaka 10.

IBITEKEREZO
abarabu bagendera ku mategeko akaze nibo nemera.abagabo ukwabo n'abagore ukwabo .kuko aho bateraniye bombi imyuka mibi iba ijagata...kandi tuvugishe ukuri birabarinda muri byinshi ;bya sida,gufata kungufu,ubuhehesi...
Musubize30.12.2012 saa 01:55
silibasaza
ayo namahano rwose Imana itabare isi n,imperuka pe !!! nti byumvikana none se ababyeyi tuzajye duhungira kure abana bacu ntakuganira nabo nukuvuga ko uriya mubyeyi iyo afata umuhungo we nkarubanda rwo hanze aribwo yari kugira amahoro ntamwemerere kumwinjirira muri chambre ,bakaganirira muri sallon ygusa yajya aho aruhukila agakinga niyo nama natanga usibye ko shitani iyo ishaka gutera itabura iho ihera ,ikindi n,ugusenga tukabitoza nabana bakiri bato.uwo mubyeyi nakomeze kwihangana.
Musubize27.12.2012 saa 00:32
consolée
kuki ibizongwe nkibi batabiha igifungo cya burundu that's why i really feel sorry for my country but don't be surprised if they do nothing to bring justice to the poor lady. They just keep that psyco in jail if they get a new case he will be free. just red arrow me but wait u'll see.
Musubize26.12.2012 saa 23:55
LiLi
Mwebwe ibyo muvuga ndumva aribyo ibindi nkumva ataribyo , ariko uru ni urubuga buri wese yisanga mo,so, abatukana basebya abandi nibabireka ahubwo batange inama bitabaye ibyo , njyewe ndumva baaba bituka ; gusa icyo nemera ni itegeko kuko abarishyizeho babanje kuryiga neza baranarisesengura kdi ni abagabo nkamwe ; nikiramuka kimuhamyeicyaha , itegeko rizaba ribonye job ; naho mwebwe murapfa ubusa... mutuze, mubane, mutabare nabasigaye
Musubize26.12.2012 saa 15:33
yaros
Dusobanukirwe : ngo uwo musore arangije kurya yagiye mu cyumba nyina aryamamo, maze atangira kumuganiza amubaza uko yiriwe. Ese bantu b'Imana umuntu ajya kuganiriza nyina mu cyumba aryamamo kandi ari bombi mu nzu ? Nk'uko @sandra na @serwema babikomojeho, si igitsina gusa. Njye ndabona bari basanzwe bakora uyu mwuga uretse ko kuri iyi nshuro hari ikindi batumvikanyeho. Mu Rwanda, abenda ba nyina bo ni benshi : gusa birinda ko bijya hanze. Abazi amateka y'igihugu cyacu bazi ko umwami Rwabugiri yendaga abakobwa be, ndetse ko n'uwo muco wageze ku muhungu we Musinga. MBIFURIJE UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2013 !.
Musubize26.12.2012 saa 13:05
iwacu
wowe wiyise iwacu nizere ko ibi ngibi ubifitiye gihamya kuko ntabwo dushaka abantu bashobora kudusebereza abakambwe, urabe ufite aho wabisomye cyangwa se ukaba ufite documentaire wabibonyeho, ugire amahoro, naho ubundi uriya muhungu buriya ni sekibi wari wamwuzuye,
27.12.2012 saa 04:09
lambert
Iki gihungu giteye iseseme ! Ahubwo ni ukumwitondera,nafungurwa azamara abagore abakobwa abafata ku ngufu ! Ninde uzamuha umukobwa we ngo amurongore n,ayo mahano yakoze ? Bose bazajya bagiha akato,morale ibure neza havemo n,ubundi bugome ! Ni ukumwitondera. Umbabaje ni nyina wamubyaye !
Musubize26.12.2012 saa 05:43
Yeda
Ibibyo birandenze pe ! ndumva ntanicyo narenzaho
Musubize26.12.2012 saa 03:46
Gogo
ABANTU NKABO NJYE BONA BAKWIYE KUVA MUBANDI BAKAMUMANIKA KUKO TURABIWE IJAMBO IMBABAZI ZABURIKANYA PLZ UWO MUSORE MU MWOGOSHE IJOSI
Musubize26.12.2012 saa 03:31
KABUTURA
ayo ni amahano uwo musore ahanwe.
Musubize26.12.2012 saa 02:30
amina
ntamfizi izira nyina !
26.12.2012 saa 14:44
fredy
Aya n'amahano pee !Ubundi abakurambere uko babigenzaga iyo habaye amahano nkayo uwo musore wenze nyina bamushyiragamo umugozi mw'ijosi nkuko bazirika ihene ubundi bakamuzirika kukigega kimwe abanyarwanda ba kera bahunikagamo imyaka,ubwo na nyina nawe bikaba uko noneho wa muhungu agatangira guhebeba ati meeeeeee uko ahebeba umuzehe ubishinze akamusubiza ngo ihene yimya nyina mbese akamutereta nkuko namwe muzi ihene itangira gutereta,ubwo barangiza bakabakubita icyuhagiro ninjye wahera hahera amahano.
Musubize26.12.2012 saa 01:40
williams
Aya n'amahano pee !Ubundi abakurambere uko babigenzaga iyo habaye amahano nkayo uwo musore wenze nyina bamushyiragamo umugozi mw'ijosi nkuko bazirika ihene ubundi bakamuzirika kukigega kimwe abanyarwanda ba kera bahunikagamo imyaka,ubwo na nyina nawe bikaba uko noneho wa muhungu agatangira guhebeba ati meeeeeee uko ahebeba umuzehe ubishinze akamusubiza ngo ihene yimya nyina mbese akamutereta nkuko namwe muzi ihene itangira gutereta,ubwo barangiza bakabakubita icyuhagiro ninjye wahera hahera amahano.
Musubize26.12.2012 saa 01:40
williams
Umuntu udatunze yesu mu mutima we abameze nkinyamaswa muntu. Ntamutima nama abafite. Ubundi ibisimba nibyo bikora binayo mahano.
Musubize25.12.2012 saa 11:41
Musubize
Ubwo se umuntu yabivugahiki koko ??
Musubize25.12.2012 saa 11:24
xx
uyu mubyeyi yakoze ikosa likomeye kuko uyu muhungu yali yasaze , ahubwo bishobora gutuma umwana we ahungabna
Musubize25.12.2012 saa 09:22
cyumve
ariko abantu bakwiye kumva ko inzoga ari ikizira niyompamvu Imana yazitubujije nukuri njye sinemeranywa nabazinywa. ngaho ndebera kugera aho umuntu asambanya nyina nukuri !!!
Musubize25.12.2012 saa 05:39
ukuri
inzo ntago ari ikizira (tekereza kirazira dusanga mumuco nyarwanda) gusa inzoga (kimwe n'ibindi nk'amafaranga menshi, icubahiro,...) bishobora gutuma umuntu akora byinshi bizira. niba zarakunaniye nibyiza kuzireka. ariko sinemeranya nawe muguca intege abo kagwa neza.
26.12.2012 saa 03:44
Boss
Imperuka irimo kweri ! Nawe se ubwicanyi,Kwica abantu ngo ni indayi,gusambanya ba nyina ahaa iyi si irarwaye kabisa
Musubize25.12.2012 saa 04:13
MUVUNYI
ohoooooooooooooooo, imana itabare kabisa kuko ibi byo birarenze sha Sandra nukuri ntabwoko bwemerewe guhuza ibitsina naba byeyi babo cyangwa bashiki babo, ukobyamera kose icyo nikizira mu banyarwanda nahandi hose kwisi, ikigeretseho twese tugendera kumategeko y'uwiteka. ariko ibyo nibiranga imisi y'imperuka abakunda gusoma bible muzabisangamo. uwo mubyeyi akomeze kwihangana ubyaye nabi aramutswa n'abakwe.
Musubize25.12.2012 saa 02:26
AMANI
Sandra ibyo uvuze nibyo. jye ubwanjye niyiziye umusore( ubu ni umugabo) watubwiraga ko yenda nyina, twe tukamufata nkumusazi, nyuma aza no kuvuga ko yenda mushikiwe mukuru... byamekanye bite rero !?. hari umuntu wabibonye arasakuza, nyuma ba nyirubwite barabihakana. Aba ariwe ucyibwa inzoga zabagabo muri Gacaca( ndavuga iya cyea ariko). Jye mbona kugirango uriya mubyeyi ajye kurega umuhungu we hari ukundi byagenze. si igitsina gusa. Mbese yaratatse habura umwumva ? ni byinshi umuntu yakwibaza kugirango ukuri kumenyekane.. simpakana ko bitabaye, ariko igihe.com kiduhaye inkuru ituzuye !!
Musubize25.12.2012 saa 02:03
serwema
YEBABAWEEEE IBIBINTU NIBIKI GUSAMBANYA UMUBYEYIWE UBWOSE KOKO IYO ASHAKA INDAYA WENDA INARWAYE AHO GUSAMBANYA UMUBYEYIWE NONESE BURIYA URETSE NAMATEGEKO YOKUMUFUNGA MUMUCO NYARWANDA KIRAZIRA KIKAZIRIRIZA MUMINSI MIKE URUMVA IBIZABA KURI URIYA MWANA IYO UREBYE UBWAMBURE BWA NYOKO KUMUSORE ARAHUMA NTAZONGERE KUREBA ISI UKUNDI IYO URI UMUKOBWA UKAREBA UBWAMBURE BWASO UPFA IMPENEBERE UKUNDI..... MURUMVA KO ARIBYO KWITONDERA KUKO NI UKWITWARARIKA KUBABYEYI
Musubize24.12.2012 saa 23:58
kabuga jean
Umusore yahaye nyina noheli ? Harya ibi bihanwa n'ingingo ya kangahe muri code penal ?
Musubize24.12.2012 saa 22:36
k
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!