Kwamamaza

Ngororero: Abayoboke ba FPR bagabiye utishoboye inzu ya miliyoni icyenda

Yanditswe kuya 26-11-2012 saa 12:14' na Oliver Dushimiyimana
     


Ubwo umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngororero wizihizaga isabukuru y’imyaka makumyabiri n’itanu, washyikirije utishoboye inzu ifite agaciro ka milioni icyenda z’amafaranga y’u Rwanda.
Iyi nzu iherereye mu Murenge wa Gatumba, Akarere ni Ngororero. Ifite ibyumba bitatu, uruganiriro, korodori kandi irimo n’umuriro w’amashanyarazi. Inyuma mu gikari hubatse indi nzu irimo igikoni, ubwogero, ububiko bw’ibintu ndetse n’ubwiherero. Si ibyo gusa kandi kuko yagabiwe n’inka ndetse ikaba ifite n’ikiraro (...)

Ubwo umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngororero wizihizaga isabukuru y’imyaka makumyabiri n’itanu, washyikirije utishoboye inzu ifite agaciro ka milioni icyenda z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi nzu iherereye mu Murenge wa Gatumba, Akarere ni Ngororero. Ifite ibyumba bitatu, uruganiriro, korodori kandi irimo n’umuriro w’amashanyarazi. Inyuma mu gikari hubatse indi nzu irimo igikoni, ubwogero, ububiko bw’ibintu ndetse n’ubwiherero. Si ibyo gusa kandi kuko yagabiwe n’inka ndetse ikaba ifite n’ikiraro cyayo. Yahawe kandi igitanda na matora n’ibyo guheraho ateka.

Mugiraneza Ernestine w’abana babiri ni we wagabiwe inzu, yishimiye cyane iki gikorwa cy’urukundo akorewe, aho yagize ati “Njye iyo nishimye ndarira”, akomeza ashimira Perezida Paul Kagame, Umukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, ashimira n’umuryango wose muri rusange, ati “Nanjye FPR nzayitura”.

Depite Mukarubuga Christine, yashimye cyane iki gikorwa cyakorewe uyu mubyeyi. Akomeza kandi amusaba kuzita ku nzu agabiwe ayigirira isuku; yanavuze ko akwiye kuba umuvugabutumwa w’umuryango, kuko yasogongeye ku byiza byawo. Yasoje asaba abanyamuryango ba FPR gukomeza umuco wo gufashanya kuko aribyo bikwiye kuranga umunyarwanda mwiza.

Nyuma y’umuhango wo gushyikiriza utishoboye iyo nzu ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 byabereye mu Murenge wa Kabaya.

Inzu yagabiwe Mugiraneza Ernestine w’abana babiri

Foto:Dushimiyimana O.

IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
[email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Mercredi 5 Février 2014 Saa 17:33:27
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved