Ngororero: Ahacukuwe amabuye harimo guterwa ibiti

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 27 Ugushyingo 2012 saa 07:08
Yasuwe :
0 0

Nk’uko bisanzwe buri Gatandatu wa nyuma w’ukwezi hakorwa umuganda rusange hirya no hino mu gihugu. Mu rwego rw’Akarere ka Ngororero, umuganda ukaba warakorewe mu mirenge ya Muhororo na Gatumba, ahatewe ibiti ndetse hagasiburwa n’imiringoti.
Uyu muganda wakozwe ku wa 24 Ugushyingo 2012 warakozwe mu rwego rwo gukomeza kubungabinga ibidukikije no kurwanya isuri, hakaba haratewe ibiti ahahoze hacukurwa amabuye. By’umwihariko iyi gahunda yo kurwanya isuri mu Karere ka Ngororero ikaba yaratangije na (...)

Nk’uko bisanzwe buri Gatandatu wa nyuma w’ukwezi hakorwa umuganda rusange hirya no hino mu gihugu. Mu rwego rw’Akarere ka Ngororero, umuganda ukaba warakorewe mu mirenge ya Muhororo na Gatumba, ahatewe ibiti ndetse hagasiburwa n’imiringoti.

Uyu muganda wakozwe ku wa 24 Ugushyingo 2012 warakozwe mu rwego rwo gukomeza kubungabinga ibidukikije no kurwanya isuri, hakaba haratewe ibiti ahahoze hacukurwa amabuye. By’umwihariko iyi gahunda yo kurwanya isuri mu Karere ka Ngororero ikaba yaratangije na Minisitiri w’Intebe ubwo yasuraga aka karere, ni gahunda yatangirije muri Gishwati.

Tuganira n’intumwa yari yaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe Jeanne d’Arc Umulisa, yatubwiye ko inzira ikiri ndende, ati “Birakwiye ko dushyiraho umwete n’imbaraga zacu kuko ntaho turagera”.

Ibikorwa byakozwe muri uyu muganda, harimo gutera ibiti ahagiye hacukurwa amabuye y’agaciro kimwe n’ahakuwe amabuye yagiye akoreshwa imirimo itandukanye, bityo ugasanga agasozi gasigaye kambaye ubusa kimwe no ku nkengero z’umuhanda. Hanasibuwe imiringoti ndetse bacukura ibitega.

Umuyobozi w'Akarere atera ibiki
Intumwa ya Minisitiri itera ibiti
Ahacukuwe amabuye hatewe ibiti

Foto:Oliver D.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza