IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Ngororero : Barinubira ubwigunge batewe n’ikiraro cy’umugezi wa Satinsyi cyasenyutse


Yanditswe kuya 22-10-2012 - Saa 04:15' na ORINFOR

Abaturage bo mu murenge wa Ngororero barinubira ikibazo cy’ubwigunge batewe n’ikiraro kiri k’umugezi wa Satinskyi cyasenyutse ku buryo abaturage bahekwa mu mugongo kugira ngo bashobore kwambuka bajya hakurya mu murenge wa Matyazo no mu turere twa Nyabihu na Musanze.

Ubwo bwigunge bwatumye abarwayi bajyaga bajyanwa mu bitaro bya Shyira bibagora kugera yo bitewe nuko Imodoka y’imbangukiragutabara idashobora kuhagera, abanyeshuri bajya kwiga hakurya ndetse n’ibibazo by’ingurane kubangirijwe ibyabo.

Iyo ugeze k’umugezi wa Satinskyi uhuza umurenge wa Ngororero n’umurenge wa Matyazo, ubona hari abantu bambuka ku maguru bahetse abandi mu mugongo.

Abahekwa harimo abana n’abakuze. Ababikora bahabwa amafaranga nk’uko abagenzi bishyura imodoka. Hari abandi cyakora badashyirwa mu mugongo ahubwo bagafatwa ku kuboko kugira ngo ayo mazi atabatembana.

Abagejejwe hakurya no hakuno y’umugezi bashyirwa hasi bagakomeza ingendo zabo kubutaka nk’uko bisanzwe. Nyirabayazana ngo n’ikiraro cyubatswe kuri uyu muhanda cyasenyutse.

Icyo abaturage bifuza ni uko icyo kiraro cyakorwa kuko abarwayi bajyanwaga mu bitaro bya Shyira i Musanze n’abanyeshuri biga mu mashuri abegereye hakurya y’umugezi bahuye n’ingorane.

Usibye ibibazo byo kwambuka ngo abo baturage banafite ikibazo cy’imyaka yabo yangijwe n’ikorwa ry’uwo muhanda n’ikiraro kugeza ubu ngo ntabisobanuro bafite ndetse ngo n’amazu yabo yarasenyutse bitewe nicyo kiraro cyasenyutse amazi akiroha mu mazu yabo agasenyuka.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero w’Ungirije ushinzwe ubukungu Mazimpaka Emanuel, avuga ko ikibazo cyabo kizwi muri minisiteri y’ibikorwa remezo ku buryo icyo kiraro kizubakwa kandi abangirijwe ibyabo bagahabwa ingurane.

Uyu muhanda uhuza Ngororero na Nyabihu na Musanze nyamara ikiraro ngo cyasenyutse hatarashira ukwezi cy’ubastwe. Icyo kiraro cyubatswe muri metero 100 ahagana ku mugezi wa Nyabarongo aho uwo mugezi wa Satinskyi usuka amazi yawo mu mugezi wa Nyabarongo.

IBITEKEREZO
hakenewe imbaraga nyinshi kugirango icyo kibazo gikemuke kandi ninkuga nyinshi, urumva niba abarwayi batabona uko bajya kwamuganga harakurikiraho ibyago byinshi. kandi akarere nako gashyireho imbaraga zako icyo kibazo kirangire vuba. abo banyeshuri nabo biyerange bakore uko bashoboye kose ntibagasibe ishuri
Musubize22.10.2012 saa 09:21
mutabazi david

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!