Ngororero: Ikibazo cy’amasambu kimaze imyaka 29 cyakemutse

Yanditswe na Nsabimana Emile
Kuya 24 Ugushyingo 2012 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Imiryango itanu igizwe n’abaturage bagera kuri 67 bari bamaranye imyaka 29 ikibazo cyo kuba barambuwe amasambu yabo (29ha) ku ngufu n’umushinga DRI Ramba – Gaseke mu mwaka w’1983, ubu yakemuriwe iki kibazo.
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gédeon, aherekejwe n’abakozi b’akarere, bagendereye umurenge wa Kavumu mu rwego rwo kureba uko bakemura ikibazo.
Nk’uko tubitangarizwa n’abaturage, ngo ntaho batageze bashakisha uko barenganurwa ariko byari byaranze. Umwe muri bo agira ati “Twagiye (...)

Imiryango itanu igizwe n’abaturage bagera kuri 67 bari bamaranye imyaka 29 ikibazo cyo kuba barambuwe amasambu yabo (29ha) ku ngufu n’umushinga DRI Ramba – Gaseke mu mwaka w’1983, ubu yakemuriwe iki kibazo.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gédeon, aherekejwe n’abakozi b’akarere, bagendereye umurenge wa Kavumu mu rwego rwo kureba uko bakemura ikibazo.

Nk’uko tubitangarizwa n’abaturage, ngo ntaho batageze bashakisha uko barenganurwa ariko byari byaranze. Umwe muri bo agira ati “Twagiye tugana inzego zitandukanye, muri leta zitandukanye dusaba ko twarenganurwa ariko byari byaranze.”

Iki kibazo kiri mu byagejejwe kuri Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo aheruka gusura akarere ka Ngororero, akaba yarasize asabye ko ababishinzwe bagikurikirana.

Kugeza ubu abaturage barishimira cyane kuba ubuyobozi bwaragaragaje ubwitange mu kuza kubakemurira ikibazo. Beatrice Mukakabera, ati “Turashimira Leta y’ubumwe ikomeje kutwitaho ndetse ikaba ibashije no kudukemurira ikibazo cyari kimaze kuba karande.”

Mu myanzuro yatanzwe n’umuyobozi w’akarere harimo ko amasambu abaye ahawe ba nyirayo by’agateganyo kugeza igihe MINAGRI izayabegurira burundu; aharimo ibikorwa bya Leta n’ibikorwa remezo hakaguma ari aha Leta; nta wemerewe kugurisha aho ahawe by’agateganyo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza