IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Ngororero : Imyaka 25 y’umuryango FPR Inkotanyi hari byinshi yabagejejeho


Yanditswe kuya 27-11-2012 - Saa 09:11' na Oliver Dushimiyimana

Ku itariki ya 25 Ugushyingo 2012, mu karere ka Ngororero ni bwo bizihije isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR Inkotanyi umaze ushinzwe, ibirori bibera mu murenge wa Kabaya.

Inzego zitandukanye z’umuryango FPR Inkotanyi harimo abaturutse ku rwego rw’igihugu, Intumwa za Rubanda Amiel Ngabo na Christine Mukarubuga, umukuru w’umuryango mu rwego rw’akarere Gédeon Ruboneza, bari muri ibi birori.

Nyuma y’ibirori byaranzwe n’imikino y’ababana n’ubumuga, imbyino z’itorero n’iz’abahanzi batandukanye, habaye imurikabikorwa rya bimwe mu bimaze kugerwaho n’Umuryango ryateguwe n’urugaga rw’abikorera mu karere ka Ngororero. Habayeho no kuremera abatishoboye, bahabwa inka enye.

Muri byinshi byagaragajwe ko byagezweho, harimo inzu zubakiwe abatishoboye, amatungo yatanzwe, amashuri n’imihanda yubatswe, Guest House, ibishushanyo mbonera by’umujyi w’akarere n’imidugudu, amazi meza kugeza ubu ari kuri 65% no gutura mu midugudu biri kuri 53%.

Umukuru w’umuryango ku rwego rw’akarere Ruboneza Gedeon yasabye abanyamuryango kurangwa n’ubufatanye, asaba kandi inzego zibakuriye kujya zihora zibagira inama zabafasha kurushaho kwiyubaka.

Intumwa ya Rubanda Amiel Ngabo, yasabye abanyamuryango gukomera ku gaciro no kurushaho kubaka umuryango, ariko kandi barushaho kubaka abanyarwanda muri rusange.

IBITEKEREZO
Ni byiza ko umulyango ukomeje kwiyubaka kandi ko n'abanyamakuru banyu badufasha kumenya ibyagezweho. Ariko kuki mutatumenyesha agaciro k'ibyahanzwe byose notamment amatungo yatanzwe,umubare n'agaciro, inzu zubakiwe abatishoboye,umubare n'agaciro ka buri imwe cg agaciro n'umubare rusange mu karere. Ni ukwibagirwa cg murabigira nkana ? None se niba baramugondagondeye akaruri ntibivugwe,itangazamakuru ryaba rimaze iki ? Babaye se barabubakiye amazu imeza, iryo shema si ngombwa ko barigira ? Murakoze kwakira igitekerezo cyacu neza.
Musubize27.11.2012 saa 07:25
Hirwa
Birashoboka ko utakurikiye inkuru zose, kuko njye mbere yiyi nkuru njye nasomye indi ivuga kugiorwa cyakorewe utishobo aho bagaragaje inzu yamuhawe mbere y'uyu muhango ifite agaciro ka milioni icyenda 9,000,000 wajya ukurikirana inkuru zose rero ugasobanukirwa n'ibyo uba utabonye.
1er.12.2012 saa 02:38
Sugira

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!