Kwamamaza

Nta midari n’amashimwe biteganyijwe gutangwa ku munsi w’intwari muri 2013

Yanditswe kuya 27-01-2013 saa 13:35' na Faustin Nkurunziza


Ubwo hari hamenyerewe ko ku munsi w’intwari, kuri Sitade Amahoro i Remera, ku wa 1 Gashyantare hatangwa imidari n’amashimwe ku bakoze ibikorwa bikomeye, uyu mwaka si ko bizagenda.
Mu kiganiro mbwirwaruhame cyatambutse kuri radiyo na televiziyo by’igihugu, hatangajwe ko uwo munsi uzizihirizwa ku rwego rw’Imirenge n’Imidugudu, kuko nta gikorwa ku rwego rw’igihugu cyo gutanga amashimwe cyangwa imidari gihari.
Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Kamali Karegesa, (...)

Ubwo hari hamenyerewe ko ku munsi w’intwari, kuri Sitade Amahoro i Remera, ku wa 1 Gashyantare hatangwa imidari n’amashimwe ku bakoze ibikorwa bikomeye, uyu mwaka si ko bizagenda.

Mu kiganiro mbwirwaruhame cyatambutse kuri radiyo na televiziyo by’igihugu, hatangajwe ko uwo munsi uzizihirizwa ku rwego rw’Imirenge n’Imidugudu, kuko nta gikorwa ku rwego rw’igihugu cyo gutanga amashimwe cyangwa imidari gihari.

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Kamali Karegesa, yagize ati “Nta mashimwe cyangwa imidari iteganyijwe gutangwa igihe cyo kwibuka intwari ku wa 01 Gashyantare”.

Akomeza avuga ko imihango yo kwibuka intwari bizegerezwa abaturage bibere mu midugudu n’imirenge, aho kuba kuri sitade hatangwa impeta n’imidari, kuko abari baramaze gukorerwaho ubushakashatsi ko babikwiye babihawe.

Kamali avuga ko hamaze iminsi hatangwa ibiganiro hirya no hino mu bitangazamakuru, amashuri n’ahandi kugira ngo Abanyarwanda bumve agaciro k’intwari, kandi nabo baharanire ubutwari.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Protais Mitali, avuga kwizihiza umunsi w’intwari biri mu rwego rwo guha agaciro ibyo zakoze, kandi bikaba byaha n’urugero abandi.

Mitali avuga kandi ko ari ngombwa ko hakorwa ubushakashatsi bwimbitse ku banyarwanda bakomeza kugaragaza ubutwari, ku buryo buri wese uhaye agaciro guharanira ubutwari u Rwanda rwatemba amata n’ubuki.

Dr.Iyamuremye Augustin, Umukuru w’urwego rw’intwari, avuga ko buri munsi mu Banyarwanda hashobora kuboneka intwari, bitewe n’ibikorwa bye, bikemezwa n’ubushakashatsi.

Ibyiciro by’intwari byibukwa ni Imanzi, Imena n’Ingenzi, birimo Intwari Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema, Uwiringiyimana Agatha, Umwami Mutara wa III Rudahigwa, Michel Rwagasana n’ingabo itazwi, Niyitegeka Félicité, n’abana biciwe i Nyange.

Zimwe mu ntwari z'u Rwanda

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “ Ubutwari ni ishingiro ry’agaciro n’iterambere”.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Location: Ndamage Building 4th floor
P.O Box: 3477 Kigali- Rwanda
Phones:
+250 788 74 29 08, +250 788 49 69 15, +250 725 94 66 08
Email:
info@igihe.com, marketing@igihe.com

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 23 July 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved