“Ntawe ukwiye guterwa ipfunwe n’ibyo yize”

Yanditswe na Rene Anthere Rwanyange
Kuya 31 Mutarama 2013 saa 04:53
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu banyeshuri bize ibijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo, baterwa ipfunwe n’ibyo bakurikiye, rimwe na rimwe bagahindura bakiga ibindi. Bamwe mu babyeyi bakavuga ko umwana wabo atakwiga ibijyanye n’ayo masomo.
Nk’uko bamwe mu bize abijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo babidutangarije, bamwe muri bo ngo bibatera ipfunwe, abandi ntibatinyuke kuvuga aho bakora.
Munyana Aline, afite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye, yavuze ko kubera bamwe mu bantu baziranye, bamubwira ko yize ubuyaya (...)

Bamwe mu banyeshuri bize ibijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo, baterwa ipfunwe n’ibyo bakurikiye, rimwe na rimwe bagahindura bakiga ibindi. Bamwe mu babyeyi bakavuga ko umwana wabo atakwiga ibijyanye n’ayo masomo.

Nk’uko bamwe mu bize abijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo babidutangarije, bamwe muri bo ngo bibatera ipfunwe, abandi ntibatinyuke kuvuga aho bakora.

Munyana Aline, afite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye, yavuze ko kubera bamwe mu bantu baziranye, bamubwira ko yize ubuyaya n’andi magambo atandukanye, ngo yahisemo guhindura yiga andi masomo.

Ibi ariko ngo bitera ipfunwe abakobwa kuruta abahungu.
Ngirinshuti Damien, we si ko abibona kuko ngo umuntu yiga ibyo akunze, atagomba kugendera ku myumvire y’abandi.

Ngirinshuti yagize ati ’’Nabyize mbikunda, kuba abantu babisebya ntacyo bimbwiye, babiterwa n’imyumvire yabo ikiri hasi. Narangije amashuri yisumbuye, ubu ndi mu makuru, numva nindangiza kwiga nzihangira imirimo. Ababyize ni twe dukwiye guhindura imyumvire y’ababisuzugura.”

Mukarubega Zulfat washinze Ishuri rikuru ryigisha ibijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo (RTC), byose biterwa n’ikibazo cy’imyumvire, ngo kubera ko ayo masomo nta gihe kinini aramara atangiye kwigishwa mu Rwanda.

Mukarubega yagize ati ’’Abavuga ko kwiga aya masomo ari ukwiga ububoyi, twabasaba guhindura imyumvire, kuko aya ni amasomo nk’ayandi, kandi yaje akenewe cyane mu Gihugu cyacu. Kuva aho RTC itangiriye mu mwaka wa 2007, tumaze kubona impinduka mu mitangire ya serivisi.Ababyeyi na bo ntibakwiye kujya babuza abana babo kwiga aya masomo mu gihe bayakunda.”

Yakomeje avuga ko inzego zose bireba zikwiye gukomeza kurushaho kugira uruhare mu gusobanurira abantu akamaro k’ayo masomo, mu rwego kurushaho gutanga serivisi nziza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza