IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Ntawe ushaka kuba ifarasi ahubwo aharanira kuyigenderaho - Perezida Kagame


Yanditswe kuya 19-10-2012 - Saa 06:03' na Elisée Mpirwa

Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukwakira 2012, Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyeshuri bo muri za Kaminuza n’amashuri makuru 32 yo mu Rwanda aho yabibukije ko batagomba kuba amafarasi ahubwo bagomba guharanira kuyagenderaho.

Iki kiganiro cyiswe "Meet The President" gifite insanganyamatsiko igira iti "Umurage wo kwishakamo ibisubizo" (A Legacy of Self Reliance) cyatekerejweho n’abanyeshuri bo muri za Kaminuza n’amashuri makuru yose yo mu Rwanda binyuze mu mashyirahamwe yabo.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yabanje gushimira uru rubyiruko kuba rwaragize iki gitekerezo kandi bagahitamo insanganyamatsiko ifite icyo ivuze gikomeye.

Yababwiye ko ari bo bayobozi b’ejo hazaza kandi bagomba kwita ku bivugwa k’u Rwanda bakaba aba mbere kuvuga ukuri ku bibera mu Rwanda.

Yagize ati "Mugomba guharanira kugendera ku ifarasi aho kuba yo. Ntimukemere ko muba abaturage b’isi bo ku rwego rwa kabiri ngo mutume abo munganya ubushobozi n’ubumenyi babatsikamira."

Perezida Kagame yibukije urubyiruko ko ntawe ubarusha igihugu cyabo dore ko abakivuga uko bashatse ahanini baba kuri yacyo, bityo abasaba gufata iya mbere mu kubamagana kandi bakishakamo ibisuzizo ubwabo badategereje ababafasha.

Mu bitabiriye iki kiganiro harimo kandi abanyeshuri baturutse mu bihugu nka Haiti, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo biga mu Rwanda.

Abitabiriye iki kiganiro bagize umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye ndetse n’abatari muri Petit Stade babashije kunyuza ibibazo ndetse n’ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga za Twitter na Facebook.

Morale yari yose mbere y'uko iki gikorwa gitangira
Abanyeshuri bo muri Haiti biga muri NUR na bo bitabiriye ibiganiro
Abanyasudani y'Epfo biga muri KIST na bo ntibatanzwe


KANDA HANO USHOBORE KUMVA
IBITEKEREZO
HIBANDWE KIRI TEKINOLOGY KUKO NICYO ABAZUNGU BATURUSHIJE THEN TUZARUSHAHO GUTERA IMBERE
Musubize22.10.2012 saa 11:57
GISA Felix
mbega akarusho, duhize amahanga peeee. none ko bavugavuga ubusa ngo nta DEMOCRACY nibashaka baceceke kuko tubabera urugero umunsi kuwundi,reka turuhindure TWISHAKAMO IBISUBIZO,kuko ntawundi ubidufitiye.Thxs
Musubize20.10.2012 saa 14:02
KAMANYANA
mbega akarusho, duhize amahanga peeee. none ko bavugavuga ubusa ngo nta DEMOCRACY nibashaka baceceke kuko tubabera urugero umunsi kuwundi,reka turuhindure TWISHAKAMO IBISUBIZO,kuko ntawundi ubidufitiye.Thxs
Musubize20.10.2012 saa 14:02
KAMANYANA
Ariko ababanyeshuli dusigaranye ni inanga ? H.E yavuze ukuri, nimubanze muba engineers zukuri atari izi ibipapuro mukura ULK, UNILAK, INES, nahandi hadasobanutse hose maze murebe ko abo bazungu batazaza kubishakira.... ntago kuba engineer ari ukubyiyita my dear, nibyo uzi, nibyo ushoboye......
Musubize20.10.2012 saa 12:29
kenny
H.E Turakwemera cyane Uri Intore mu zindi udushakira ibisubizo mu gihe gikwiriye
Musubize20.10.2012 saa 08:25
######
Nibyo kbs, ntago tugomba kuba ifarasi tugomba kuba abagenda hejuru yayo. Ibi bintu nibyiza. Mwatwimye ijambo rya nyakubahwa ariko igihe.com ko twari rubaziho ubutwari mukazi ??
Musubize20.10.2012 saa 06:57
swt
MURENZI UZARIND UPFA NKAKIGUSHIMISHIJE NDAKUBWIZA UKURI. NGO ISHYARI RYICA NYIRARYO. GUMA MUMATIKU NIMIJINYA ISHYEREZO IYO MIJINYA IZAKWIRENZA.
Musubize20.10.2012 saa 04:26
JJK
none se ninde uzajya atuburanira ko mushiki wabo bashobora kumuzamura muri loni
Musubize20.10.2012 saa 03:01
maaaaaaaaaaa
None se tuzabona akazi na scholaship ? Nacyo nikibazo, gukora umwaka wubusa Will this substitute experience ?
Musubize19.10.2012 saa 20:59
Kugina Kagina
Our President Kagame natwe abari muri ibi bihugu biduha carrot bwacya ikaba inkoni idukubita TURAGUSHYIGIKIYE nyakubahwa wacu. Dufite ishema ry'uko dufite umuyobozi udashaka ko dusuzugurwa badukangisha utwo dufaranga baduha bakanohereza abaziherekeza inyinshi zikisubirira iwabo mu buryo bw'imishahara bahembwa. Dusubize icyubahiro cyacu.
Musubize19.10.2012 saa 18:33
kobe
Erega Mzee wacu abanyarwanda twamwitoreye tubikoranya ubushishozi !Ni abaperezida bangahe se bagira inama urubyiruko mu guharanira amahoro y'igihugu cyarwo ndetse no kwihesha ishema mu ruhando rw'amahanga !Erega buriya kwitabira n'ubutumire bitwereka uko akunda abanyarwanda !Murakoze
Musubize19.10.2012 saa 17:23
Gije
eeeh umuntu se yaba ifarasi ate ra ?? ndmiwe noneho !!! iyti migani se yo ???
Musubize19.10.2012 saa 16:14
####
H.E ureba kure koko amakuru aturuka mwiperereza alimo kwemeza ko wamaze guhitamo neza ugahitamo ko LUISE MUSHIKIWACU aliwe uhagaralira urwanda muli LONU !!! aha urebye kure !!!
Musubize19.10.2012 saa 15:21
kk
....ndacyibaza, ubutabera mpuzamahanga Perezida akunze kugarukaho hafi muri disikuru ze zose, yaba abufiteho ikihe kibazo ? Uuuuumva, ntamuntu n'umwe wo muri Leta y'u Rwanda ndumva ubwo butabera bukurikiranye ! Ariko, kenshi cyane numva Perezida Kagame akunze kubuvugaho, ikibazo ni kiri he ?! Mumfashe tubyumve kimwe.
Musubize19.10.2012 saa 14:52
Mizero
kabisa dufite presida ureba kure cyane ibyo avuga nukuri kuko ababazungu iyo bagushakaho icyintu uba nyabingi yabo ariko uyubabwiza ukuri birabarya cyane urugero natanga jyewe mba hano iburay ariko uyuje ufife diprome yawe avanye muri africa barabanza bakakurindagiza kuburyo ujya gukora akazi utigiye ntibigutangaze abantu beshi hano za burayi barakoropa kandi bari bafite impamya bushobozi yo murwego rwo hejuru ajye avbabwira barakabije
Musubize19.10.2012 saa 14:30
kaka
...paroles....paroles,....paroles ! Uzashaka kubihinyuza azajye muri UNR arebe ukuntu umukobwa wo muri Kaminuza Aryamira (ahongwa)ipula(plate/plat) ya 2000 Frw ! Kuva cyera ibi ntaho byabaye muri Kaminuza ! Uburezi nibuhabwe ireme nyaryo, urubyiruko ruhabwe ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo apana ibyo rwatekerewe, hirindwe kurwishingikiriza mu gihe hari abageramiwe(bageze ahakomeye=Mtelemuko) rwumvishwe ko aho guharanira kugenda kw'ifarashi imwe, hashakwa izihagije babiri bagasangira imwe ! Nimurangiza ngo murashaka kugenda kw'ifarashi imwe mwese uko mwakabaye ! Ese iyo farasi yo ifite umugongo nyabaki da ?!! Izamera nka yayindi ya "Yuli n'umuhungu we"twize cyera !!
Musubize19.10.2012 saa 14:19
Rwanyandekwen
Ndagushimye uvuze neza ibi ni ukuri
20.10.2012 saa 23:38
komera
Rwanyandekwe, nkunda ko ureba kure mu busesenguzi bwawe. Ikibabaza ariko nuko nta munyarwanda ushobora kubwira Perezida ati nyamuneka nimusigeho, mushake amahoro munayashakire n'abaturanyi, nibyanga mubareke birwarize ariko mutivanga mu byabo. Ibi biragaragaza ko mu Rwanda uvuga ari umuntu umwe abandi tukikiriza ! Nta gaciro duha utabona ibintu nka Perezida ! Turagana he ? Cyera nubwo nta demukarasi yabaga mu Rwanda ariko Perezida ntiyashoboraga kwikorereza abanyeshuri ba za kaminuza ngo ahikure atahataye ibaba ! Uyu munsi Perezida aravuga abasigaye boseee, bose uko bakabaye bagakoma amashyi ! Turerekeza he ? Ngizo za Njijuke zacu !
22.10.2012 saa 07:44
Goldman
Ibintu byiza cyaneeeeeeeeee nubundi ngo umuyobozi mwiza ahindura a bo a yo boye abayobozi aho kubagira inkurikizi my heart full tx to his excellency @Mwiza ari uwaguhaye ifi ukayirya umunsi umwe ari nu wa kwigishije kuyiroba ninde waba wagize neza ? @ Murenzi harigitabo cyanditswe mucyongereza cyitwa ngo < Impossible is a word in the vocabulary of Fools.> cyagufasha gusobanukirwa uburyo byose bishoboka nuko byose ari mumutwe kuko aho ushak kugera ariho ukora ushaka kugera ariko iyo udafite iyo ujya uhera ahuri,ntawe utsinda kumbwimpanuka kd ntawe utsindwa kumbwi mpnuka byose biterwa nimyiteguro wkoze, niba wagikunze send tome your adress nzakikoherereza . M.clemence.
Musubize19.10.2012 saa 12:56
mcleme1988@gmail.com
Kagame urakabaho, abo bagupinga kubera ubuyobozi bwiza batabona mu ibindi bihugu, humura Imana iri kumwe nawe izakurinda, ntuzakuke umutima kuko iki gihe ni icya banyarwanda kuko Imana iri kuruhande rwacu. kandi Imana yaravuze ngo : Niba Imana iri ku ruhande rwacu umubisha wacu ninde ? ntawe Kagame wacu turi Inyuma yawe.
Musubize19.10.2012 saa 12:38
Eric Kayiranga
nibyiza cyane kuba president yahuye nabanyeshuri arabaganiriza nuko igihe cyabaye gito ariko byaribyiza cyane , icyiza nuko bisubira umwaka utaha , ariko rero ikibazo dufite nkabiga KHI (kigali health institute) nuko batangi A0 mudushami nka BIOMEDICAL LABORATORY SCIENCES , DENTISTRY , PHYSIOTHERAPY ugasanga batabona akazi nkuko minisante ngo ntibemera none se kuki batanga A0 kandi bazi ko idakora minisante ndetse na MINISTER OF EDUCATION babidufashamo byibuze tukabona A1. igihe plz tambutsa iyi message igere kuri banyirayo merci
Musubize19.10.2012 saa 12:18
student
nonesse live twakibonagute ? mudusubize
Musubize19.10.2012 saa 11:28
rushimisha
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!