Ntibyemewe guha umwana inzoga cyangwa kuyimutuma-Dr Habumuremyi

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 22 Mutarama 2013 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Ubwo Inama Nkuru y’Abana yateranaga ku nshuro yayo ya munani i Kigali ku wa 19 Mutarama 2013, Minisitiri w’Intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi yihanangirije ababyeyi bajyana abana mu tubari kimwe n’ababatuma inzoga batarageza ku myaka 18.
Dr Habumuremyi yatangaje ko abana b’u Rwanda bagomba gukura bazira utubari, batanyweshwa inzoga bakiri bato, kuko bibangiraho ingaruka kimwe n’ibindi biyobyabwenge bindi.
Yasabye inzego z’ubuyobozi bw’ibanze, iz’umutekano n’amadini guhagurukira guca ubusinzi (...)

Ubwo Inama Nkuru y’Abana yateranaga ku nshuro yayo ya munani i Kigali ku wa 19 Mutarama 2013, Minisitiri w’Intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi yihanangirije ababyeyi bajyana abana mu tubari kimwe n’ababatuma inzoga batarageza ku myaka 18.

Dr Habumuremyi yatangaje ko abana b’u Rwanda bagomba gukura bazira utubari, batanyweshwa inzoga bakiri bato, kuko bibangiraho ingaruka kimwe n’ibindi biyobyabwenge bindi.

Yasabye inzego z’ubuyobozi bw’ibanze, iz’umutekano n’amadini guhagurukira guca ubusinzi mu bana batarageza ku myaka 18, kuko buzana izindi ngaruka nko kubashora mu busambanyi n’izindi ngeso mbi.

Yaboneyeho kuvuga ko ababyeyi bajyana abana babo mu tubari, abazibatuma, ababakoresha mu tubari n’amahoteli bagomba gukurikiranwa.

Minisiti w'Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi(hagati) mu nama ya Nkuru y'abana yateranye ku wa 20 Mutarama 2013

Minisitiri w’Intebe kandi yakanguriye abana bahagarariye abandi gukangurira bagenzi babo kugira uruhare mu bukungu bw’igihugu bihereyeho ubwabo.

Aha yabakanguriye kugira umuco wo kwiharika bahinga uturima duto banorora amatungo magufi bishobora kubafasha mu kunoza imirirre mu miryango babamo bakaba banabibyaza amafaranga.

Mu gihugu hose habarurwa imiryango igera ku bihumbi umunani irangwamo imirire mibi, ibi bikaba bishobora gucika binyuze mu gushyira ingufu mu gukora uturima tw’igikoni.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza