Nyabihu: Abibasirwa n’ibiza ni ahari igitaka cy’ibumba n’abakiba ku misozi

Yanditswe na Olivier Muhirwa
Kuya 16 Werurwe 2013 saa 03:51
Yasuwe :
0 0

Akarere ka Nyabihu gatangaza ko ahakigaragara ibiza ari hake, kugeza ubu aho ikibazo cy’imyuzure kigararaga ni muri Jomba, kuko hafite ubutaka bw’ibumba, ariko naho hateganywa guterwa ibiti n’imirwanyasuri, inka zirisha ku gasozi nazo zikaba ziteza isuri.
Karambizi Benjamin ushyinzwe ibidukikije mu karere ka Nyabihu yavuze ko ikindi kibazo gihari ari bamwe bagituye mu misozi badatura mu midugudu, usanga n’ibiza by’imvura nyinshi ituruka muri Kalisimbi bibibasira.
Yavuze (...)

Yavuze ko hanari ikibazo cy’amatungo acyororwa ku misozi usanga ateza isuri aho aba yanyuze, bityo ko bari mu bukangurambaga bwo kugirango matungo yose yororerwe mu biraro.

Karambizi yavuze ko ikiyaga cya Karago cyatezaga imyuzure n’umugezi wa Nyamukongoro hatewe ibiti n’ibyatsi, hanubakwa urugomero mu rwego kuri ubu ibiza byaterwaga n’amazi bikaba byaragabanutse.

Yavuze ko ahandi hibasirwaga n’ibiza bikabije ari mu Isanteri y’ubucuruzi ya Jenda wasangaga amazi yuzura akanagera mu muhanda. Ati ”Muri iki gihe cy’imvura twizeye ko ntawe uzongera guhura n’ikibazo cy’ibiza by’imyuzure kuko hatewe ibiti, hubakwa ikiraro, abaturage bashishikarizwa gufata amazi”.

Karambizi avuga ko ubu bateye ibiti byinshi mu buhumbikiro bikomeje guterwa, banateganya gukorana na banki zigatanga inguzanyo ku baturage yo kubaka ibigega bifata mazi.

Ikibazo kibabangamiye ni bamwe bagituye mu misozi batajya mu midugudu, bityo no kuba batemererwa gusana inzu, ahubwo basabwa kubaka mu midugudu, kuko ibiza bije bishobora kubatwara mu gihe badahindura imyumvire ngo bature aho basabwa gutura hari umutekano.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza